Kenshi na kenshi ukunze gusanga abanyarwanda batuye mu byaro bibuka guteka imboga ari uko ibishyimbo bimaze gusa n'ibikendera ari ukugira ngo indyo baryaga itagabanuka, ariko ibyo ntibyari bikwiriye kuko iyo urebye akamaro k'imboga mu mubiri zagombye kutabura mu ifunguro,wagera ku mbuto zo ugasanga zahariwe abana uretse ko na bo usanga nta cyo zibamariye dore ko akenshi bazirira aho bazisoromeye nta suku bazigiriye.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet : www.bitterrootrestoration.com,yaba imyunyu ngungu yose umubiri ukenera ndetse na za vitamine byose
bigaragara mu mboga rwatsi n'imbuto bikarinda umubiri kuba hari indwara
zawigabiza, bikaba na none byiza cyane iyo ziriwe ari mbisi nk'amashu
kuko burya kuziteka ukamariza, amwe mu mavitamine arangirika. Kurya
imboga n'imbuto bishobora kurinda by'uwihariko kanseri y'amara
n'umuvuduko udasanzwe w'amaraso.
Uru rubuga na none rukomeza rwerekana imbuto n'imboga umuntu ashobora kurya kugira ngo abashe guhangana n'indwara runaka.
-Umuntu
urwaye rubagimpande ahamagarirwa kurya imbuto zikurikira: amacunga,
inanasi, pome, gooseberry, cherry ndetse n'imboga nka salade, amashu,
ibitunguru na seleri.
-Umuntu ushaka guhangana n'indwara zibasira ubwonko yarya: mandarin, pome,cherry n'inanasi naho imboga akarya salade n'amashu.
Imbuto
nk’inkeri, amacunga n’ibinyomoro na byo ni byiza mu mubiri w’umuntu
ndetse abahanga mu by’imirire bavuga ko bishobora kugira uruhare mu
kunoza umubiri biganisha ku buranga bwiza.
0 comments:
Post a Comment