Indwara ya Vitiligo irangwa no kuzana amabara y'ibidomagure y'umweru ku ruhu aho ari ho hose ishobora gufata ku mubiri cyangwa kumwe ubona umuntu afite amabara y'umweru mu maso cyangwa n'ibindi bice by'umubiri ngo byaba biterwa no kubura umusemburo wa « Melanin ».
Nk'uko bitangazwa na medicinenet.com, ngo umusemburo wa « Melanin » uboneka mu ruhu ari wo utuma rusa uko rwakagombye gusa, hanyuma ibura ryawo rikunze guterwa no gusenyagurika cyangwa gupfa k'uteramingingo tuwukora bigatuma umuntu azana amabara y'umweru ku ruhu. Indwara yo kuzana amabara (Vitiligo) ishobora kwibasira abantu b'amabara yose ariko ikunze kwiganza cyane ku bantu bafite uruhu rwijimye.Indwara yo kuzana mabara yibasira abanyamerika bari hagati y'umwe na babiri ku ijana (1-2%) kuko ngo nibura ushobora gusanga abanyamerika bari hagati ya miliyoni ebyiri n'enye bibanira na yo.
Inshuro nyinshi indwara y'amabara yibasira bantu bakiri bato bari hagati y'imyaka icumi na mirongo itatu y'amavuko hanyuma ugasanga abagera kuri mirongo cyenda ku ijana (90%) byabo bagaragaza ibimenyetso mbere y'uko buzuza imyaka mirongo ine y'amavuko. Ari abagabo ndetse n'abagore baba bafite ibyago bingana byo kuyirwara.
Indwara yo kuzana amabara ishobora kuba uruhererekane rw'imiryango kuko usanga abantu bafite umuntu mu muryango wayirwaye n'abafite mu muryango wabo ikibazo cyo guhinduka ikigina umusatsi, baba bafite ibyago byinshi by'uko hazagira undi uyirwara. Abantu basanganywe indwara ziterwa n'uko abasirikare b'umubiri barwanya uteremangingo twawo (autoimmune diseases) na bo ibyago byo kuyirwara biri hejuru.
0 comments:
Post a Comment