Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Inama zimwe na zimwe zagufasha kuramba

Nubwo umuntu wese ari umukandida w’ urupfu, ntibivuze ko rugomba kumutwara imburagihe . Iyo ni yo mpamvu hari inama abahanga bashyize ahagaragara bakurikije ibikunze gutuma urupfu rwakwiba umuntu.

1. Kumenya kubara ibipimo byawe

Kumenya ibiro byawe , umuvuduko w’ amaraso , isukari iri mu mubiri wawe kugira ngo rimwe utazatungurawa no kwibwa n’ urupfu rutewe n’ ikibazo cy’isukari yenda nyinshi mu mubiri wawe cyangwa se urupfu rwa hato na hato rw’ abantu ngo barozwe mu gihe yaba ari indwara y’ umutima.
Ingaruka z’ umubyibuho ukabije, diyabeti , umuvuduko ukabije w’ maraso byose ni ku rupfu. Rwose gerageza gukurikiranira hafi ingano yawe, umuvuduko w’ amaraso, bityo ubone amahirwe yo kuba wakwirinda gutwarwa n’ indwara z’ umutima n’igisukari zihitana abatari bake ku isi .

2. Gukurikiza amabwiriza

Ibintu byose bikunze kujya ahagaragara biherekejwe n’ amabwiriza kandi aganisha ku buzima bw’ ugiye kubikoresha. Aha rero umuntu ahita akangurirwa kwita cyane ku mabwiriza ahabwa na muganga mu gukoresha imiti iyi n’ iyi ndetse no gukurikiza amabwiriza yanditse ku bintu uguze. Aha twahita dufata urugero rwo kwibuka kureba nk’ igihe ikintu kizarangirira ku biribwa bituruka mu nganda.


3. Ubwitonzi mu gutwara ibinyabiziga

Abantu bamwe bakunze kuvuga ko aho gutinda mu ikoni watinda mu bitaro. Iyo myumvire ariko ngo ni iy’ubwiyahuzi.
Inama bagira abantu ni uko umuntu uri mu muhanda agomba gukurikiza amategeko yawo, akita ku muvuduko , akambara umukandara igihe ari mu modoka, akambara kasike ku batwara moto ariko burya n’ utwara igare, mu kwirinda na we byaba byiza ayambaye.



4. Gukaraba intoki

Guhoza intoki zisukuye na byo ngo ni inama ikomeye yo kuzaramba. By’akarusho noneho nko mu Rwanda aho usanga umuco ukururira abantu kwirirwa bakorakorana mu ntoki igihe basuhuzanya. Ibi ngo abantu bakwiriye kumva ko ari ukurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi bashobora kwanduza indwara zihererekanywa n’isuku nke.

5. Kwisuzumisha

Buri gihe igihe wumvise umubiri wawe ufite ikibazo hita wihutira kubaza muganga. Burya ngo hari ubwo ushobora kwirindiriza rugahita rukwiba. Fatirana uhite ugana muganga igihe cyose ubonye cyangwa wumvise ikidasanzwe ku buzima bwawe.

6 na 7. Kumenya gufata icyemezo no kwita ku myitwarire yawe

Ukurikije uburyo butandukanye urupfu ruhitana abantu benshi nk’ impanuka , urupfu rusanzwe umuntu agejeje igihe, yenda n’ urundi rushobora kumutwara, izindi zose wabasha kurwirinda rwaguhitana bikaba ari uburangare.
Kunywa itabi ni urugero rwiza rwo kwerekeza mu mva, kandi inama nyinshi ugenda uzibona. Niba kandi bigukomereye, gisha inama abandi ndetse bari bakurenze mu kurinywa babashije kurireka. Inzoga na zo iyo zibaye nyinshi na rwo ni urupfu uba usatira. Menya gufata umwanzuro nyawo ibitari byiza ku buzima bwawe ubyigizeyo.

8. Kugirana ibihe byiza n’ umukunzi wawe

Ibyishimo n’umunezero byagufasha kongera imibereho yawe haba ku mubiri ndetse no mu mutwe.
Gusekana n’ umukunzi wawe , mwasohokanye n’ abana banyu (ku bamaze kubagira) ni kimwe mu bintu byiza bikomeye; waba wambaye imyenda myiza cyane cyangwa se bidakabije, icy’ibanze ni ibyishimo bisangiwe kandi bitanga umutekano usesuye ku buzima.
Umubano mwiza w’umuryango, abaturanyi n’ inshuti, igihe wahuye n’ibintu bigukomereye uzabona benshi bo kugufasha kubisohokamo.

9. Kumenya igikwiye

Tugomba kumenya kugira ibintu biruta ibindi mu buzima busobanutse. Iyo byose warangije kubikora igikomeye si ukumenya igihe uzamara ku isi , igikomeye ni ukumenya icyo uzayikoramo.
Ubuzima bugira ibibazo byarwo, urupfu na rwo ntiwazarucika ariko twoye kuruha icyuho cyo kudutwara rutwibye.

10. Kutabaho mu bwigunge

Umubano ni ikintu gikomeye mu buzima , ubashije kugirana umubano mwiza n’abandi yaba afite amahirwe yo kuramba. Gerageza gufata urwo rukingo ruva ku mubano mwiza n’abandi.

Tubikesha: Health discovery

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo