Kubyimba inda nyuma yo gufata ifunguro ni kimwe mu bibangamira umuntu kuko umwuka ugenda ukirundira mu mara bikaba byatera urusaku rutari rwiza mu nda (kumva ibintu bigonga mu nda).
Ese waba uzi impamvu igutera kubyimba mu nda umaze kurya?Iki kibazo giterwa no kuba mu nda byakwivanga nk’uko bivugwa biturutse ku kintu kidasanzwe umuntu yariye. Kurya bwangu umuntu ntanoze neza ibyo yariye, kurya ibiryo bigira uruhare mu gutanga gaz nyinshi nk’ubugari cyangwa ibinyampeke. Ibiribwa birimo ubugari n’ibinyampeke ngo bikize ku isukari ndetse yo mu bwoko bwa amidon. Naho imboga, ishu, puwavuro ndetse no kuba umuntu yarya imboga ziribwa ari mbisi ni byo bifatwa nka nyirabayazana yo kuba umuntu yabyimba mu nda nyuma yo kurya. Ubusanzwe iyo umuntu amaze kurya birashoboka ko hari umwuka yinjiza mu nda. Iyo umwuka winjiye ubaye mwinshi cyane ku bakunda kurya bwangu ntibanoze neza ibyo batapfunnye, igifu kiruma, bityo bikaba byatuma umuntu yumva ababara.
Ese uzi icyo wakora niba ugira ibibazo nk’ibi byo kubyimba nyuma yo kurya?
Mu gihe ukunze guhura n’ikibazo nk’iki umaze kurya, urasabwa kugabanya biriya biribwa twavuze cyangwa se bimwe ukaba wanabireka. Ariko ibi ntibivuze ko wareka kurya imboga burundu ngo utabyimba mu nda, ahubwo wenda wagabanya kurya imboga mbisi ukajya urya izitetse. Indi nama ugirwa ni ukureka kurya amafi ku buryo burengeje urugero ndetse no gufata cyane ifunguro rikize ku binure (ariko na byo bidakabije). Ikindi ugomba kugabanya ni ibiribwa bisharira nk’urusenda. Urasabwa kurya witonze, ugatamira ibiryo biringaniye ndetse ukirinda kuvugana ibiryo mu kanwa. Ikindi gishobora kugufasha kugira ubuzima bwiza nyuma yo kurya ni ukwihatira kunywa amazi ariko atari mu gihe cyo kurya, kwirinda kunywa cyane ibinyobwa birimo ama-gaz n’ibisindisha ndetse ugomba kwirinda guhekenya shekareti.
Indi nama yagufasha gukemura ikibazo nka kiriya ni ukurya ibiribwa byorohereye bibanziriza ifunguro cyangwa kunywa amata nka za yaourts. Indi nama ni iy’uko umaze kurya wahekenya utubuto tw’ibyatsi byitwa tisanes nubwo mu Rwanda dushobora kuba tutahaboneka cyane.
0 comments:
Post a Comment