Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kugira ngo urambe, baho neza kandi unezerewe!

Gukora imyitozo ngororangingo, kurya neza, kutanywa itabi, gusinzira, kuruhuka no kugira urukundo ni ibintu 6 bishobora gufasha umuntu kubaho neza akaramba. Ibi ni ibitangazwa n’abahanga mu bijyanye n’imibereho ya muntu, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Slate.fr.

Nk’uko bitangazwa na Dr David L. Katz, Umuyobozi w’Ikigo cyitwa Centre de Recherche sur la Prévention de Yale, ngo hari ibintu bitandatu by’ingenzi yita “Super 6” bituma umuntu abaho igihe kirekire kandi afite ubuzima bwiza. Ibyo bintu bikaba ari: ugukora imyitozo ngororangingo, kurya neza, kutanywa itabi, gusinzira, kuruhuka no kugira urukundo.

Muri ibi bintu bitandatu, Dr Katz agaragaza bitatu by’ingenzi kuri buri kimwe akerekana ikimenyetso kikiranga.

Ku mirimo ngororangingo, icy’ingenzi ni ibirenge; ku mirire ni ikanya, naho ku itabi ni intoki. Ku bijyanye n’ibitotsi ngo ingano y’ibitotsi igira ingaruka ku mikorere y’umubiri ndetse n’imikorere y’ubwonko ku buryo bishobora gutera kanseri. Ni kimwe rero no ku munaniro, na wo ushobora gutuma imisemburo y’umubiri idakora neza bityo bikaba byateza ikibazo cya kanseri.

Ku byerekeye urukundo, avuga ko mu mibereho y’umuntu akenera kubana n’abandi, akemeza kandi ko abantu babana neza n’abandi, bagakundana, badakunda gufatwa n’indwara zidakira kandi ntibapfe cyane nk’abadakundana.

Nk’uko uwo muganga w’umunyamerika akomeza abisobanura, ngo ibi bintu bitandatu by’ingenzi, abantu babigize intego mu buzima bwabo bwa buri munsi byababera inyungu ku buzima bwabo bikabarinda n’indwara zidakira harimo na kanseri.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo