Indwara yo kuba umuntu yagira udusebe duto imbere mu gifu cyangwa ku gice cyo hejuru y’urura ruto, ngo yaba ibaho nubwo kenshi na kenshi umuntu ashobora gufatwa na yo, akumva aribwa mu nda gusa ariko adasobanukirwa mu by’ukuri ikimutera ubwo buribwe, ariko bufite ikibutera.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet www.health.com ndetse na www.amazone.com, ngo iyi ndwara irangwa no kugira udusebe mu gifu (gastic ulcers) no ku gice cyo hejuru cy’urura ruto (duodenum ulcers), yaba iterwa no kwangirika kw’akarinda igifu (stomach's protective layer) bitewe n’agakoko bita helicobacter pylori ndetse n’ikoreshwa ry’imiti irinda ugushya kw’imbere gushobora guterwa n’imisemburo myinshi umuntu afite, ishobora kumutwika mu nyama zo munda nk’igifu, amara n’izindi. Iyi miti ishobora kuba idateguye neza, yiganwe cyangwa se yararengeje igihe cyagenewe ikoreshwa ryayo. Nyuma, ngo iyo ibi bibayeho, bituma imishongi y’ibyo kurya byamaze gukorerwa igogora ishobora kwangiza uruhurirane rw’uturemangingo tugize igifu kimwe n’amara (intestine or stomach tissue).Ibi ngo ni uko iyi mishongi y’ibiribwa byakorewe igogora. Iyo mishongi iba irimo imiseburo ibiri yangiza bikomeye imbere h’igifu ari yo hydrochloric acid na anzyme yitwa pepsin.Nk’uko dukomeza tubikesha amazone.com na health.com, ngo ibimenyetso biyiranga byaba bitoroshye kwemeza, kuko bihindagurika ku bantu, hakaba n’abashobora kutagira ibyo bagaragaza, ariko kandi hari ibibasha kugaragara:
-Kokerwa imbere ndetse no kubabara mu gice cyo hagati cy’inda ahagana ku mukondo no mu gituza. Ibi ntibibuza ko abantu bamwe na bamwe ngo bashobora kuba bagira n’ikibazo cy’uburibwe mu mugongo. Ubu buribwe muri rusange ngo bushobora kumara igihe cyo kuva ku minota mike kugeza ku cyumweru.
-Kuba uburibwe busubirayo ari uko umaze gufata imiti igabanya imisemburo yo mu mubiri gusa.
-Kubura ukuryoherwa igihe ufungura (Loss of appetite) no gutakaza ibiro.
-Kutamererwa neza, umuntu akaguganirwa nk’uwaguye ivutu, iseseme no gushaka kuruka nyuma yo kurya.
-Kuruka amaraso cyangwa utuntu tumeze nk’uduce duto tw’ikawa iseye.
-Kwituma amaraso asa n’ayijimye
Uko iyi ndwara ivurwa
Nk’uko bigenda mu kuvura n’izindi ndwara zose, iyo umurwayi ashobora kwivugira, umuganga abanza kumubaza ibimenyetso afite, mu yandi magambo ni uko aribwa cyangwa yafashwe.
Iyo rero ibimenyetso ufite bidakomeye, kandi umuntu akaba ari munsi y’imyaka 55,ngo dogiteri ashobora kumukorera ibizamini byoroshye, hakoreshejwe amaraso, umwuka asohoye cyangwa umwanda bituma, kugira ngo hatahurwe ibimenyetso bya ka gakoko ka helicobacter pylori, gatera iyi ndwara.Uburyo bundi ni ugukora ibizamini byimbitse hakoreshejwe uburyo bwa edoscpopy, kugira ngo harebwe niba ufite udukomere mu nda, bigakorwa n’umuganga w’inzobere mu kuvura indwara zo mu nda.
Iyo byamaze kugaragara ko umuntu afite iyi ndwara, ngo ni byiza gufata imiti igabanya imisemburo yo mu gifu. Ni ngombwa kandi gufata imiti yo mu bwoko bwa antibiotics, igihe muganga azikwandikiye, ukazinywera ku gihe, ntuhagarike n’umunsi n’umwe kubera ko wenda wumva usa n’uworohewe, ukayirangiza yose.
Menya ko kandi, igihe cyose unywa itabi n’ibinyobwa byose bisindisha, uba wongera umuvuduko w’ikura ry’udusebe mu gifu ndetse no mu mara. Komeza gukoresha imiti nka aspirin, ibuprofen, cyangwa na proxen, ngo kuko byagufasha kuba utwo dusebe twasubirayo.
Ngo si byiza kandi gusuzugura ibimenyetso wabonye bishobora kuba ari iby’iyi ndwara, kuko bishobora kuza bikongera bikagenda. Ubusanzwe, ibisebe ibyo ari byo byose, aho bishobora kuba biri aho ari ho hose ku mubiri, si ibintu byo gukinisha.Bityo rero, ni byiza ko wihutira kwivuza, igihe ukeka ko ari iyi ndwara itoroshye.
0 comments:
Post a Comment