Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kujujubya cyangwa kogeraho umuntu uburimiro bimwangiriza ubuzima

Kujujubya umuntu cyangwa kumwogeraho uburimiro (Harassment) ni amagambo ashaririye y’urucantege, imyitwarire cyangwa ibikorwa umuntu akenshi ukunze kuba afite ububasha cyangwa ufite icyo arusha undi akoresha mu kwibasira, gutoteza no guhabura uwo asuzuguye. Ibyo bikorwa biba bigamije kumunnyega, kumuca intege, kumutesha agaciro, kumutera ubwoba, kumutoteza no gutuma ahabuka agata umurongo w’ibyo yakoraga ku bw’inyungu runaka ubikora aba agamije ariko byose bikangiza ubuzima bw’ubikorewe.

Uku kujujubya ni intwaro ikomeye y’igitugu n’iterabwoba ndetse ikaba n’intwaro yo gutesha umuntu agaciro n’icyubahiro mu muryango. Usanga uko kogeraho umuntu uburimiro cyangwa kumujujubya bimwangiza mu ntekerezo ndetse yemwe bikanamugiraho ingaruka ku buryo atabasha kugira ishema ry’uwo ari we no kugaragaza ubushobozi bw’icyo ashoboye. Iyo usesenguye neza usanga kogeraho umuntu uburimiro umujujubya ari ihohoterwa rishingiye ku mitekerereze rikorwa rigatesha agaciro ikiremwamuntu. Iyi ngeso yo kogeraho umuntu uburimiro ikunze kugaragazwa n’abakoresha bamwe badafata neza abo bayobora, abagabo n’abagore bamwe na bamwe basuzugurana mu ngo zabo, bamwe mu babyeyi gito n’abandi bantu biyumva ko hari isumbwe runaka bafite kurusha abandi.

Ibimenyetso biranga umuntu wajujubijwe

Bimwe mu bimenyetso byerekana umuntu ujujubywa nk’uko tubikesha urubuga harassment101.com, harimo kurwara igifu, kurwara umutwe udakira, kubura intege zo gukora imirimo runaka, kugira isesemi ya buri kanya, gushikagurika; kabone niyo haba nta kimukanze, kubura ipfa ryo kurya, kugira indwara y’ibitotsi no gutakaza ibiro. Kuri bamwe usanga baryagagura kubera kugira ubushake bwo kurya budasanzwe ari na byo bituma bagira umubyibuho ukabije.

Mu mitekerereze, usanga umuntu wogeweho uburimiro ajujubywa atoroherwa no gufata mu mutwe cyane kubera gutakaza ingufu zifasha ubwonko bwe kwibuka. Usanga kandi afite imyitwarire y’umushiha, aho aba yumva nta muntu runaka ashaka kuvugana na we ndetse yemwe banavugana akamubwiza inani na rimwe. Abandi bo usanga batangira kugira ibitekerezo bibaganisha ku kwiyahura cyangwa ugasanga bahora barira. Hari n’abandi ushobora gusanga bahora baryamiye amajanja kandi babijyanisha no kugira umushiha ukabije. Mu bindi bimenyetso bibaranga usanga barakazwa n’ubusa mbese ari ba bandi twita ibifura. Usanga kandi abatangiye kwibasirwa n’ingaruka z’iyi ndwara bagira indahiro cyangwa kwivumagura bidasanzwe ku kintu runaka kabone n’ubwo kaba ari akantu gato. Ikindi kimenyetso ni ukubura ubushake bwo gutera akabariro. Na none kandi bene aba bantu bajujubijwe usanga nta kintu gipfa kubashimisha. Uzasanga kenshi abibasiwe bahita batangira kwiyahuza ibiyobyabwenge kugira ngo babashe kwivana muri ako gahinda n’ubuzima bubi baba barimo.

Zimwe mu ngaruka ziterwa no kujujubya umuntu:

1. Umujinya

Iyo umuntu yibasiwe n’undi muntu runaka ahora amujujubya (harassing) bituma agira umujinya. Kenshi usanga nyir’ukubikorerwa aba yumva ko umujinya we ufite ishingiro cyane cyane ko aba yumva afatwa nabi akumva ndetse yanze n’aho hantu aba ari.

2. Kwiyanga

Uko umuntu agenda yogerwaho uburimiro bigera ubwo yumva ababaye birenze urugero noneho bigafata indi ntera yo kwiyanga. Akenshi usanga benshi bibaho batangira kwirenganya batekereza ko ari bo ba nyirabayazana. Ibi rero bituma umuntu atangira kutigirira icyizere ndetse akaba yanatangira kwicuza impamvu atagira icyo akora ngo yumvishe umujujubya ko ibyo amukakorera atari byo.

3. Kwisuzugura

Kujujubywa bituma umuntu yitesha agaciro ndetse akanisuzugura yumva ko nta cyo ashoboye. Kubera kumva ko asuzuguwe, nta gaciro afite, ko anasuzuguwe bijyana no kwitinya we ubwe, bituma ujujubywa inshuro nyinshi yisuzugura ndetse akenshi akigira ya nsina ngufi mu byo akora byose. Kenshi rero abajujubya abandi ni byo baba bashaka.

4. Kugira impagarara

Iyo wogerwaho uburimiro uhora uhangayitse ndetse ufite n’impagarara wibaza uko ejo buzacya. Ibi biterwa n’uko uba utabashije kwakira ibigukorerwa bityo ugahora mu muhangayiko udashira. Na none kandi umuntu wagezweho n’iyi ngaruka atangira no gukeka amababa abamwegereye nk’inshuti, umuryango, abo bakorana n’abandi abashinja ko baba bari inyuma yo kujujubywa kwe.

5. Guhungabana k’ubukungu

Kenshi ku muntu ujujubywa ari ku mirimo runaka imuhesha imibereho bituma ava ku kazi. Iyo atakivanyeho mu gihe umukoresha we atamushaka akora uko ashoboye akamumanura mu ntera. Na none kandi umuntu wagezweho n’izi ngaruka akunze gusiba ku kazi ndetse bamwe bagahora barwaye umutwe n’izindi ndwara zitewe no guhangayika. Ibi rero bituma adatera imbere kandi bikanahungabanya ubukungu bw’igihugu cyane ko iyo abantu bakora badafite ubwisanzure bituma umusaruro bagomba gutanga uba muke. Mu zindi ngaruka mbi tutakwirengagiza harimo kwigunga ndetse no gutakariza icyizere abantu.

Nsoza nagira nti “Umuntu akenera kwizerwa, kumvwa ndetse akanahabwa agaciro kamukwiye ku bw’icyo aba azi kandi cyanatanga umusaruro. Wowe rero ujujubya abandi urabicira ubuzima utanaretse iterambere ry’igihugu. Guhwitura ni ngombwa kandi bigakoranwa urukundo n’ubushishozi butarimo gushiha abo ukwiye kuyobora cyangwa guha urugero rwiza. Gusa yaba abakoresha, yaba ababyeyi ndetse n’abandi bajujubya abo bafiteho ububasha bari bakwiye kubireka bakimakaza umuco wo guha agaciro abo bashinzwe. Reka twubahane maze dusenyere umugozi umwe dore ko inzira tugana ari imwe yo kubaka ejo hazaza huzuye amahoro, iterambere n’umunezero. Tumenye kubana neza n’abandi kabone n’aho waba ufite ubushobozi ku muntu runaka, tugize umutima w’ubworoherane no kwicisha bugufi, nta kabuza twabasha kurandura ibibazo bitandukanye bikomoka kuri iyi myitwarire yo kujujubya abandi nk’icy’ubuzererezi, ihohoterwa ritandukanye ribera mu miryango ndetse no mu kazi gatandukanye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo