Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Guhuza Igitsina Nyuma yo Kubyara

Mu buzima bw’abashakanye hajya haba ikibazo cyo kubaka urugo iyo umwana yavutse ugasanga bitaboroheye bitewe n’ibyo bari basanzwe bamenyereye kwikorera. Umuntu akaba ashobora kwibaza icyo yakora kugira ngo urugo rwe ntirusenywe n’izi mpinduka, nk’uko tubikesha urubuga rwa intenet: kidshealth, rutangaza ko abashakanye bombi babigiramo uruhare.

Kidshealth rutangaza ko nyuma y’uko umwana avutse, umugore akunze kuba afite ibibazo mu myanya ye myibarukiro. Icyo ngo si ikindi, ni uburyo aho umwana aba yaciye haba hasa n’ahakomeretse ; mbese akaba akeneye igihe cyo kumara kugira ngo agarukemo, bimusaba nibura ukwezi kumwe kugira ngo imyanya ye imenyere mbese hasubirane.

Hakenerwa kandi nk’ibyumweru 6 kugira ngo imisemburo ibe yatangira gukora neza. Ikindi, ngo iyo agitangira indi misemburo itangwa mu gihe umubyeyi yonsa ntituma agira ubushake buhagije bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Ngo nk’iyo wongereyeho amajoro amara adasinziriye n’uburyo haje umwana hagati y’aba bantu baba babanye, ushobora kuvuga ko mu mezi 3 ya mbere umubyeyi yibarutse igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kiza ku mwanya utari hafi aho nk’uko bisanzwe.

Ni kenshi ababyeyi berekana ko uko bamerewe ku mubiri kurimo intege zabo nke ariho bashingiye kugira ngo badakora imibonano mpuzabitsina ariko mu by’ukuri umubyeyi aba ahanini urukundo aruharira umwana we kurusha umugabo ku buryo na we abona ko umwana aba asa n’uwasimbuye se ku kwitabwaho. Mu byumweru bya mbere bisa n’aho bisanzwe ariko si byiza gutegereza ko ibyo byose biba.

Muri icyo gihe rero, ngo ni akazi k’abo bombi: umugabo akwiye kongera urukundo no kwita ku mugore kandi n’umugore akagerageza kutumva ko ari umwana yakwitaho 100% gusa. Ngo ni byiza ko aba bombi bumva ko imibanire yabo itabangamira ivuka n’imibereho y’umwana wavutse, kubyara bitababuza gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’uko ngo atari na byiza ko abana bagira ababyeyi badakora imibonano mpuzabitsina kuko bifasha imikurire yabo.

Ibyiza rero ni uko umugore n’umugabo bajya babiganiraho bakabishakira umuti kugira ngo bakomeze kubana neza.
Ni gute umubyeyi yamenyera umubiri we nyuma yo kwibaruka umwana? Bijya bibaho ko umubyeyi yiyumvamo ko umubiri we, cyane imyanya myibarukiro ye yahindutse nyuma yo kubyara, ariko biba bitandukanye n’uburyo byaba bimeze ku mubiri we nk’inkovu iba isanzwe kandi iba yoroshye, nta gihe imara itaruma ni nk’izindi nkovu nubwo utapfa kubikeka.

Urubuga rwa internet: kidshealth, rutangaza ko ari byiza ko umubyeyi yiyakira vuba kandi akirinda kuba umwanya munini yawuharira umwana gusa, ko bibaye byiza ahubwo bagerageza kongera urukundo bafitanye bitewe n’uko umwana aba akeneye urukundo rw’ababyeyi mu mikurire ye.
Ibi byatangajwe n’impuguke mu buzima bw’ imyororokere, Dr Ghislaine, ukorera i Paris mu Bufaransa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo