Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kumara amasaha arenga 23 wicaye mu biro mu cyumweru byagutera ibyago byo kwicwa n'umutima ku kigereranyo cya 64%

Kwirirwa wicaye nko mu biro cyangwa ukora akandi kazi kagusaba kwicara umunsi wose, ngo byaba ari bibi cyane ku buzima kuko bishobora kuganisha ku rupfu ku kigereranyo cya 64% ugereranije nabamara amasha ari munsi yayo ngayo.Umuhanga Steven Blair, Umwarimu muri Kaminuza y’ubuvuzi ya Caroline y’Amajyepfo yamaze imyaka isaga 40 yiga isano iri hagati yo gukora imyitozo ngororamubiri n’ubuzima.

Yemeza ko kwirirwa wicaye nko mu biro n’ahandi ukorera akazi wicaye udakora siporo bishobora kukuganisha ku rupfu. Steven Blair yemeza adashidikanya ko gukora imyitozo ngorora mubiri ari byiza cyane ku buzima ndetse ngo ntacyo wabigereranya. Iby’ingenzi byiza byabyo ngo ni ukuba umuntu ukora iyo myitozo arwanya gusaza imburagihe, ndetse akanabasha guhangana n’indwara zimwe na zimwe. Abahanga mu by’ubuvuzi bakaba bavuga ko byibuze umuntu yakagombye gukora iminota 30 ku munsi akora bene iyo myitozo. Ku batabona umwanya kubera nk’akazi, birahagije gutaha n’amaguru cyangwa kuza ku kazi n’amaguru byibura urugendo rw’iminota 30 buri munsi.

Iyi myitozo iyo ikozwe buri gihe, ifasha mu kugorora imitsi no gukwirakwira kw’amaraso mu mubiri. Bigabanya kandi uburyo umutima ukora, bikanagabanya ibyago byo kuba warwara indwara za diyabeti na Kanseri zimwe na zimwe. Uretse ibi byiza kandi binafasha kuba wagabanya umubyibuho.

Gusa nanone hari abandi bahanga bemeza ko iminota 30 yaba ari micyeya mu kurwanya ibibazo biterwa no kudakora imyitozo ngororamubiri yaba iterwa no kwiriwa umuntu yicaye mu biro umunsi wose. «Tuvuge ko mugenda iminota 30 ku munsi ku minsi 5 mu cyumweru y’akazi hanyuma tunavuge ko muruhuka amasaha 8 buri munsi nijoro. Urumva ko uza gusanga hari amasaha agera kuri 15.5 ku munsi uzaba udakora iyo myitozo, kandi uko ni ko abenshi muri twe dukora. » Steven Blair.

Mu bushakashatsi Steven Blair yakoze ku mfu z’abagabo bakuze bicwa n’indwara z’umutima. Uyu muhanga yasanze hari isano ya bugufi yo kurwara no guhitanwa n’umutima ituruka ku kwirirwa wicaye mu biro nta gukora siporo, cyangwa wicaye mu modoka utashye cyangwa mu zindi gahunda aho kugenda n’amaguru, cyangwa wicaye imbere ya televiziyo mu gihe wageze mu rugo. « Abirirwa bicaye, bafite ibyago bikomeye byo gupfa no gusaza imburagihe ». Steven Blair.

Abagabo bashobora kumara amasaha arenga 23 bicaye mu biro mu cyumweru, bafite ibyago byo kwicwa n’indwara z’umutima ku kigereranyo cya 64% kurusha abamara byibuze amasaha 11 mu cyumweru.

«Iyo mwicaye, imitsi yanyu ntiba inyeganyega uko bikwiye, uretse byibuze ababa bandika nubwo na byo bidahagije na mba. Byumvikane ko imitsi minini nk’iy’amagurun’umugongo nta kintu kigaragara iba ikora. Byumvikane kandi ko iyo imitsi mini idakora, umubiri wose uba uri mu kiruhuko. Ibi rero ni byo bivamo ingorane zikomeye mu kugenda kw’amaraso bityo hakabona hakavuka ibibazo by’indwara z’umutima ».

Ni byiza rero ko nubwo bwose utabona umwanya uhagije wo kujya muri siporo, gerageza gukora iminota nka 30 ku munsi ukora imyitozo ngororamubiri ubundi wongereho n’uturuhuko duto duto usohoke mu biro ugendagendeho gato ubundi ugaruke ukomeze akazi kawe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo