Ubusanzwe bavuga ko umuntu yananiwe kurya, igihe yiyicishije inzara ku bwe kandi we ashonje, bigaterwa n'uko aba yumva nta biryo ashaka. Abantu bageze mu kigero cy'ubugimbi n'ubwangavu ni bo bakunze kwibasirwa kugeza n’aho bashobora kuba batakaza 15% by'ibiro bari basanganywe.
Nk’uko tubikesha urubuga www.mamashelth.com,abantu bahuye n'ikibazo cyo kubura ubushake bwo kurya, baba bishyize mu mitwe yabo ko bafite umubyibuho udasanzwe kubera ko abangavu baba banga kuba bakwisanga babyibushye cyane kandi bo baba bashaka umbyimba (taille) uringaniye, bakunze kwisanga bananutse bikabije.Umuntu ugiye kubura ubushake bwo kurya ashobora kugaraga bimwe muri ibi bimenyetso:
Uw’igitsina gore ashobora kubura imihango mu byiciro bitatu bikurukiranye
Kwanga kurira mu ruhame
Kurakazwa n'ubusa
Gucika intege
Guhumeka utagezayo
Kubura ubushake bwo kurya bishobora gutera ingaruka zikurikira:
Amagufwa ashobora gushwanyagurika
Imyunyu ngugu ishobora kubura mu mubiri
Umubiri ushobora gutakaza ubushyuhe bwawo
Umutima ushobora gutera nabi
Amagufwa ashobora gucukunyurika
Niba umuntu yari asanzwe arya nta kibazo afite, igihe cyose abonye abuze ubushake igihe kitari gito yagombye kwihutira kujya kwa muganga kuko ashobora kuba abitewe no gufatwa na kanseri y'igifu, bityo akaba agomba kumenya icyabiteye kugira ngpo gikurikiranwe mu maguru mashya!
0 comments:
Post a Comment