Kunywa amazi menshi, akenshi bavuga ko ari ikintu cyiza ku mubiri w’umuntu, aho usanga bavuga ko byibura umuntu aba agomba kunywa litiro imwe ku munsi ariko abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kunywa ibirahuri umunani by’amazi ku munsi bishobora kwangiza ubuzima.
Nk’uko umuhanga witwa Margaret McCartney yabitangaje muri British Medical Journal, yanditse ko kunywa amazi menshi ukarenza byica ubuzima aho kubugirira neza, ndetse ngo ntibinagabanya ibiro nk’uko babivuga kuko ngo imiti bashyira mu mazi mu buryo bwo kuyasukura igira ingaruka mbi ku mubiri iramutse ibaye myinshi.Dr McCartney akomeza yemeza ko kunywa amazi menshi bikabije bishobora kubuza umuntu gusinzira mu ijoro kubera kubyuka buri mwanya ajya kwihagarika ndetse ngo byanatera kwangirika kw’impyiko aho kubizirinda. Gusa ariko ngo mu gihe wayanywa mu rugero ntukabye, amazi ni meza kurusha ibindi binyobwa bibamo gaz cyangwa isukari.
Tubikesha: 7 sur 7.be
0 comments:
Post a Comment