Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Gufurura byaba biterwa n’iki?

Abenshi dukunze kwibwira ko gufurura atari ikibazo kandi burya ngo ni ikibazo gikomeye atari uko bibangamira uwo muryamanye gusa, ahubwo 20% by’abafurura akenshi baba bahuye n’ikibazo cyo kutagenda neza mu myanya yabo y’ubuhumekero.

Urubuga topsante.com rutangaza ko iyi myanya y’ubuhumekero ihura n’ikibazo cyo kuba yabura umwuka cyangwa se umwuka ukaba mukeya cyane maze ugasanga umuntu asinziriye nabi mu ijoro.

Iyo usinziriye nabi mu ijoro ni ukuvuga ko ku manywa ugira ibitotsi nawe utazi iyo biturutse ku buryo bishobora no kugukururira impanuka zigiye zitandukanye, cyane nk’iyo utwaye imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga.

Impanuka zibaho si izi gusa, ahubwo hari n’izindi zibera ku mubiri wawe nko kuribwa n’imikaya y’umubiri, guta umutwe cyangwa kubura ubwenge, hakaba kandi n’umunaniro uterwa no kubura ikiruhuko.

Iyo ufurura nijoro kandi bikurura no kuba washaka kwihagarika nijoro, ariko kandi ngo ibi bikaba byongerwa no kutita ku mubiri wawe. Kuba utawitaho harimo kunywa alcool, itabi kugira umubyibuho ukabije bikaba binari mu mpamu zituma umuntu afurura.

Hari ibizamini bikorerwa abantu kugira ngo hapimwe urugero rwabo rwo gufurura bikaba bikorwa umuntu abazwa uburyo asinzira ku manywa.

Inama tugirwa rero, niba ukunda gufurura wakwengera inzobere mu bijyanye n’ibitotsi maze akugire inama ihamye kuko burya ngo iki kibazo dufata nk’aho cyoroshye gishobora no kuba gikomeye!

Ariko kandi ngo ingamba zikunze kuba zitangwa kuri iki kibaza ngo ntabwo ziba zizewe ijana ku ijana bityo nawe ushobora kuba wakwiyitaho ubwawe wirinda gukabya mu kunywa itabi, alcool, n’ibindi bishobora gutuma ufurura.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo