Abantu benshi ku isi bakunze kunywa inzoga nyinshi bitewe no kumva zibaryoheye, cyangwa biturutse se ku mikoro yabo, ariko iyo umuntu azinyoye ku rugero rwo hejuru inzoga zishobora kuba nyirabayazana w’urupfu kurusha izindi ndwara zikomeye zirimo nka kanseri, igituntu, cyangwa umwijima. OMS/WHO, ku rubuga rwayo rwa interineti, iravuga ko 4% mu mpfu za buri mwaka ziba zitewe n’ingaruka zo kunywa inzoga ku buryo bukabije.
Ngo kunywa inzoga nyinshi bishobora kuba nyirabayazana w’indwara zigera kuri mirongo itandatu (60) zitandukanye harimo nka Kanseri y’amabere, iy’umuhogo, umwijima, iy’imyanya myibarukiro y’abagabo (prostate), n’izindi nyinshi zishobora kuza biturutse ku kunywa inzoga nyinshi.
Uwitwa Vladimir Poznyak, umuhanga w’Umurusiya mu by’ubuzima, atangaza ko mbere y’umwaka wa 2004 abahanga batari bakavumbuye ko kanseri yo mu mabere ishobora guturuka ku kunywa inzoga nyinshi.
Mu bushakashatsi bwe yakomeje avuga ko hari n’ubwoko bw’igicuri buterwa no kunywa inzoga nyinshi. Ubu bushakashatsi bukaba bugaragaza ko abagabo ari bo banywa inzoga cyane bikabije kurenza abagore ku isi. Abagabo bagera kuri 11% bakaba bagira ibihe byo gusinda bikomeye buri cyumweru nk’akamenyero.
Hifashishijwe inkuru ya Izuba Rirashe, Dr Ndagijimana James, Inzobere mu kuvura indwara z’imbere mu mubiri atangaza ko kunywa inzoga zirengeje urugero bigira ingaruka nyinshi ku mubiri kuko zigenda zikangiza imikorere y’ubwonko.
Yasobanuye ko zihita zijya mu maraso ugasanga zishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugenda gake cyangwa ukihuta. Ibi kandi bikaba ari bimwe mu bitera uburwayi butandukanye umuntu aba ashobora guhura na bwo.
Inzoga kandi ziri mu bitera ubukene mu miryango, aho usanga zitera umuntu gutakaza ubushobozi mu mikorere ye (responsabilite), impanuka, mu mihanda, urugomo, ubusambanyi, Sida, gutera cyangwa gutwara inda zitateganijwe, n’izindi ngaruka nyinshi zitandukanye.
Baza Shangazi
Urwego News
Kunywa inzoga ukarenza urugero bishobora kugutera uburwayi butandukanye
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment