Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kunywa isegereti imwe bigabanya iminota 6 ku buzima bw’urinywa

Itabi rikunze kunyobwa , haba abato cyangwa se abakuru, ariko nk’uko bigaragazwa, ngo itabi rigira ingaruka zo kugabanya iminsi yom kuramba k’urinywa kugeza ku minita itandatu kuri buri segereti rinywewe.

Nk’uko tubikesha urubuga http://www.bmlweb.org/tabac.html rwakoze Ubushakashatsi ku bubi bw’itabi, rugaragaza ko iyo unyoye isegereti imwe uba ugabanyije iminota 6 ku gihe uba wagombye kumara ku isi.

Si ibi gusa kandi kuko Itabi ni kimwe mu biyobyabwenge bihitana abantu benshi ku isi, ibi bituruka ku bumara bwitwa nikotine(nicotine) ,ubu bumara bukaba bugira ingaruka ku muntu urinywa ndetse n’ugerwaho n’umwotsi waryo.

Itabi kandi ritera kanseri y’impindura, kanseri y’uruhago rw’inkari, kanseri y’inkondo y’umura na kanseri y’urwungano ngogozi.

Uretse kanseri kandi, itabi rinatera indwara zitandukanye harimo ; indwara y’umutima, indwara y’ubwonko n’indwara y’ibihaha, ndetse rishobora gutera indwara ya asima.

Itabi kandi rigira izindi ngaruka, harimo ubwivumbure bw’umubiri bwitwa alerigi (allergie) mu rurimi rw’igifaransa. Abahanga mu bumenyi bw’ingaruka z’itabi bemeje ko abakora mu nganda zitunganya itabi ari bo bibasirwa na alerigi (allergie) ari bwo bwivumbure bw’umubiri.

Itabi rituma amaraso adatembera neza mu mubiri w’urinywa. Si ku maraso gusa itabi rigiraho ingaruka kuko rinagira ingaruka mbi ku ruhu rw’umuntu ; harimo gutuma igisebe yakomeretse kitomoka ku buryo bworoshye ndetse rikanatera gukanyarara k’uruhu.

Itabi rinatuma amenyo aba umuhondo bishobora gutuma afatwa n’indwara nyinshi. Ibi bikaba byemezwa n’ihuriro ry’Inzobre mu by’ubuzima riyobowe na Dogiteri Pierrick HORDE.

Aba bahanga kandi batangaza ko kureka kunywa itabi bigabanyiriza urinywa ibyago byo kwandura indwara na za kanseri zitandukanye, cyane cyane kanseri y’ibihaha.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo