Ubusanzwe guhangayika ni imbaraga zituruka imbere mu mubiri cyangwa inyuma mu mubiri zikagira impinduka ku byiyumvo n’imyitwarire by’umuntu. Uko umuntu yitwara mu guhangayika bigira ingaruka kumubiri we.
Guhangayika bikunda guturuka ahantu hatandukanye :-Aho utuye, akazi ukora, abavandimwe bawe, umuryango wawe, ibintu ubona, imirimo ushinzwe n’ibindi bizazane by’ubuzima bwa buri munsi.
-Ikindi ni uko ushobora guhangayika biturutse mu myitwarire yawe ; uko uruhuka cyangwa igihe usinzira; ibyo urya; uko umubiri wawe umeze n’ibindi.
Aho wahera wumva neza ingaruka zo guhangayika ni uko wamenya icyo Umufaransa witwa Claude Bernard, Umuhanga mu by’umubiri w’umuntu (physiologist), yise “Milieu interieur” ( Imbere mu mubiri wawe), aho asobanura imiturize y’imbere mu mubiri wawe (dynamic equilibrium).
Claude Bernard atanga urugero rw’ ibintu bihungabanya imbere mu mubiri: imbaraga z’ubushyuhe, umwuka duhumeka, ingufu dukoresha, ibyo dushaka n’ibindi bintu bidushaka ndetse hakiyongeraho n’uburwayi.
Umuhanga mu by’ubwonko (neurologist) witwa Walter Cannon agerageza guhuza ibyo Claude Bernard yavuze ku miturize y’imbere mu mubiri, agasobanura uburyo amarangamutima y’umuntu na yo agira ingaruka imbere mu mubiri. Undi muhanga wize neza guhangayika icyo aricyo witwa Hans Selye; ni we waguye ibisobanuro bya Claude na Hans; atanga igisobanuro cyo guhangayika agira ati “guhangayika ni imbaraga z’uruhurerekane rw’ibintu bibera aho ari ho hose mu mubiri”
Bikunze kugaragara ko abantu bafite guhangayika bakunze kuba bameze nk’abantu batameze neza cyangwa barwaye, ugasanga bamwe na bamwe biyahuza inzonza, amatabi, ibiyobyabwenge n’ibindi; mu by’ukuri, ibi bituma guhangayika byiyongera.
Guhangayika bimenywa na nyirabyo kandi kwihanganira guhangayika bigenzurwa n’umuntu ku giti cye. Guhangayika biza mu buryo bwinshi kandi bifata abantu b’ingeri zose, nta gipimo kiriho kizwi gipima guhangayika. Usanga hari uguhangayika kumara igihe kirekire, ukuza gutunguranye n’uguhangayika bikomeye.
Hari abantu bakunze kuvuga ko iyo bahangayitse baba bafite ububabare umubiri wose, guhumeka bikabagora, umutima ugatera cyane, gusinzira bikagora n’ibindi byinshi.
Ushobora nawe kutwandikira utubwira ibikubaho iyo uhangayitse, hanyuma ubutaha tukazarebera hamwe uburyo umuntu yakwirinda guhangayika( Stress).
0 comments:
Post a Comment