Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kureba television cyane ngo byaba bigabanya imyaka yo kubaho

Kureba television ngo byaba bigabanya icyizere cyo kubaho nk’uko byatangajwe mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Kaminuza ya Queensland muri Austraria, aho bavuga ko ibi biterwa n’uko umuntu amara umwanya yicaye hamwe adakoresha umubiri ndetse anigunze.

J. Lennert Veerman, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi akaba yaravuze ko umuntu ureba television amasaha atandatu ku munsi, ku cyizere cye cyo kubaho kigabanukaho imyaka itanu.

Uyu mushakashatsi akaba yaravuze ko ibi biterwa n’uko mu gihe umuntu yicaye imbere ya ecran, nta kintu na kimwe aba arimo gukoresha umubiri we ko ahubwo agahugira ku kurya, ibi rero ngo bikamutera indwara za kanseri, diabete ndetse n’indwara z’umutima.

Ikindi kandi ngo kubera kugira igihe gito cyo kubonana n’abandi, ngo bituma umuntu agira ubwigunge n’agahinda, ibi na byo bikaba bishobora gutuma iyi minsi yo kubaho igabanuka.

Tubikesha: Zigonet

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo