Ubushakashatsi bwashyizwe ahagara bwerekanye ko kureba filime zisekeje ari byiza ku buzima kuko ngo bituma umuntu aseka akaruhuka.
Mbere yo gushyira ahagaragara ibi, abashakashatsi bayobowe na Dr. Michael Miller wo muri Ishuri Rikuru ry’Ubuganga rya Maryland (Maryland School of Medicine), barabanje bashyiraho abantu bareba film isekeje yitwa ‘Mary à tout prix’ umunsi umwe, undi bareba iyindi iteye ubwoba yitwa ‘Il faut sauver le soldat Ryan’.Nyuma yo kureba izi filime rero baje gusanga umutima w’abantu barebye film ‘Il faut sauver le soldat Ryan’, udatera neza, naho abarebye ‘Mary à tout prix’ umutima wabo utekanye inshuro 300 kurusha aba mbere; bityo rero basanga guseka ari byiza ku mutima wa muntu.
Tubikesha: 7sur7.be
0 comments:
Post a Comment