Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima, bagaragaje ko 70% baribwa umutwe baba ari igitsina gore hanyuma ugasanga nanone muri bo abari hagati ya 60% na 70% batanga ko umutwe wabo ubibasira mu gihe bitegura kujya mu mihango.
Nkuko tubisanga ku rubuga http://www.webmd.com kubabyra igice runaka cy'umutwe ku gitsina gore bifite aho bihurira n'ingano y'umusemburo wa Estrogen mu gihe umugore aba yegereje cyangwa ari mu mihango kuko umusemburo wa Estrogen ugabanuka igihe umugore yegereje kubona imihango nanone umugore ashobora kugira ikibazo cyo kubabara umutwe igihe umusembure wa “Progesterone” hamwe n'uwa “Estrogene” byagabanutse bikagera ku rugero ruto rushoboka rimwe na rimwe imihango itari na hafi aho hanyuma ikibazo cy'umutwe gishobora gukemuka igihe imihango yarangiyeMu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abagore bagira ikibazo cyo kubabara igice runaka cy'umutwe (migraine) gishobora gukemuka neza mu gihe batwite kuko abasaga 64% batangaje ko ari ko byabagendekeye mu gihe hari abatangaje ko bagira ikibazo cyo kubabara umutwe mu gihembwe cya mbere cyo gutwara inda ariko ikibazo kikaza gukemuka neza burundu mu mpera zacyo igihe inda iba yujuje amezi atatu.
Urubuga rukomeza rutangaza ko hari imiti ishobora kuvura neza umutwe igaragara kwa muganga cyane ku bantu barwaye badatwite ariko ko ku bagore batwite imiti ari iyo kwitonderwa dore ko ishobora kurenga ingobyi itandukanya umwana na nyina igihe akiri mu nda bigatuma yakwangirika.
0 comments:
Post a Comment