Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kwibagirwa bigiye kubonerwa umuti

Abashakashatsi b’Abanyamerika barahamya ko babashije gupima no kugerageza agace k’ubwonko gatuma umuntu yibuka biciye ku igerageza bakoreye ku mbeba zo muri laboratwari. Ubwo bushakashatsi bwabo ngo bukaba buganisha ku muti wo kwibagirwa.

Nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ORINFOR mu Mvaho no 2107, ngo ibyo abo bahanga bo muri Kaminuza ya Wake Forest yo muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru babishyize ahagaragara nyuma yo gukorera ubushashatsi ku mbeba. Kuba byarageze ku mwanzuro uganisha ku buvumbuzi bityo bikazatuma babasha gukiza ibibazo bigaragara mu bwonko bishingiye ku kwibagirwa, ni cyo bagaragaza nk’inzira igana ubundi buvumbuzi bwaganisha ku buryo ubwonko bwibuka bukora nk’uko babitangaza.
Icyo abo bahanga mu binyabuzima bita nk’igituma ibice by’ubwonko bikora mu kwibuka, bagendeye ku gice cya hippocampe, icyo gice kikaba gifatwa nk’izingiro ryo gufata mu mutwe no kwibuka, mu kubikorera ku mbeba zo muri laboratwari, abahanga bagiye bifashisha basimbuza zimwe mu ngingo zisanzwemo. Bagendeye kuri izo ngingo zindi bakoze babashije kugarura ibyo izo mbeba zari zibagiwe nyuma yo kuziha imiti bari bakoze.

«Ni nko gucana itara maze imbeba zikagaruka. Nimuzimya izo mbeba zizongera zibagirwe», Nk’uko bisobanurwa n’umwe mu bashakashatsi, Theodore Berger.

Kugira ngo babigereho, abo bashakashatsi byabasabye kwiga ku bimenyetso bigenda bigaragara mu duce twa CA3 na CA1 two mu gice cy’ ubwonko cya hippocampe. Ndetse abo bahanga banasanze ari ho hanagenga ibyo umuntu aba abasha kubika mu mutwe mu gihe gito cyangwa se mu gihe kinini. Mu kugerageza izo mbeba, zimaze guhabwa izo nsimburangingo maze bakaziha ibyo gufata, izibikoze neza zigahembwa, uko igihe cyagendaga imbeba zagendaga zibika ibyo mu buryo bwo kwibuka mu gihe kirekire bityo ibintu ntibisibangane.

Nyuma abashakashatsi baje guha izo mbeba ibintu bituma itumanaho ricika hagati ya twa duce two kubika mu bwonko mu gihe gito cyangwa se mu gihe kinini, ibyo byanahise bituma zibagirwa ibyo zari zizi. Ubwo ni bwo bakoresheje ibyabugenewe babicishije mu gace ka cortex (agace kagize agahu k’ubwonko) k’imbeba icyo gikoresho cyahise kigaragaza utwo duce twibasiwe n’ikibazo, nyuma bongeye kuduhuza babasha kugarura kwibuka kuri izo mbeba, bityo biba nko kwatsa no kuzimya-kwibuka ku bwonko bwazo. Niba ako gakoresho karafashije kwatsa no kuzimya ubwonko kanafashije kongera ubushobozi bwo gufata mu mutwe kuri izo mbeba.

Gahunda iri imbere kuri abo bahanga ni ukongera kugarura bya bimenyetso ku buryo mu gihe kiri imbere byazafasha abantu bagira ibibazo byo kwibagirwa biturutse ku ndwara zitandukanye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo