Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kwigarurira imitima y’abagore bakunda, ni imwe mu mpamvu ikomeye itera abagabo kuba abanyamahane

Burya amahane y’abagabo, no kuba indwanyi ni bintu biri muri kamere yabo dore ko intambara zaba izigihe gitoya cyangwa se izigihe kirekire usanga akenshi aba aribo baziri imbere kuva mu ntangiriro yisi kugeza na nubu.

Muri uku kwezi kwa mbere k’umwaka wa 2012 nibwo impuguke zo mu shuri rya” The school for the Blindingly Obvious” zemeje ko umwiryane n’amahane ndetse n’umujinya biba mu bagabo, ari ibyo kamere yabo ibategeka gukora kugirango batangaze abagore baba bakunda nk’uko The telegraph ibivuga.

Nk’uko inkuru dukesha urubuga rwa gentside.com ibivuga inyota yo gukara ndetse no guhohotera iba mu mugabo byaba biterwa n’imikundire ya kigabo kuko umugabo aba ashaka kugaragaza ingufu n’ubushobozi bityo bakaba bageza naho bica cyangwa se bakarimbura imbaga baharanira kwemeza abagaore bakunda

Abagabo bose ako kantu kababamo

Nk’uko inkuru dukesha gentside.com ikomeza ibivuga, nk’uko inguge zigira iyo mico, umugabo wese ntiyihanganira uwamubuza cyangwa se icyamubuza kubonana n’umugore yahisemo muri bose gusa ibyo muri iki gihe bigenda bituma bavuka andi makimbirane atagira umumaro.

Intambara nyinshi kandi zitandukanye zagiye ziba kuri iyi si, inyinshi zatewe no kugerageza gushimisha umugore runaka ariko ibyo bikomeza kuba iyobera dore ko muri ubwo bushakashatsi abagore bagaragara nk’intungane mu byerekeye no kugira nabi bagirango bakundwe n’abo bihebeye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo