Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Gusinzira nyuma yo gutera akabariro ni ikimenyetso cy’uko uwo mwari kumwe koko agukunda

Abagabo batari bakeya batangazwa cyane no kubona abagore babo nyuma yo gutera akabariro bahise bisinzirira. Akenshi hari ubwo umugabo akeka ko umugore we abitewe no kumwanga ariko impuguke yitwa Daniel Kruger wo muri Leta ya Pennsylvanie yo yemeza ko ibyo biterwa n’uko uwo mugore aba agukunda byasaze.

Nyuma yo gutera akabariro benshi bahita bisinzirira


Mu nyigo y’uyu mugabo, Daniel Kruger, uko uwo ukunda nyuma yo gutera akabariro biba bigaragaza uburyo yifuza guhorana nawe kurusha abandi bose.

Mu nkuru dukesha urubuga rwa 7sur7 iyo nyigo yerekanye ko abagore aribo batwarwa cyane no guhondobera ndetse bagahita basinzira bapfumbaswe n’abagabo babo ndetse basa n’ababateye umugongo.

Ibyo abagabo benshi bakeka ko uwo bashakanye aba abikoze kubera urwango cyangwa se kudashaka gusubira muri icyo gikorwa ahubwo ugasanga abagabo badahita basinzira bagihatiriza ngo barebe niba bishoboka ko uwo bashakanye yakongera kumwemerera bakongera gusubira mu bihe byiza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo