Abantu bake ni bo ushobora gusanga batarahuye n’ikibazo cyo kunuka mu kanwa. Ku bw’ibyo rero, hari amabwiriza amwe n’amwe y’isuku ashobora kugufasha kurwanya icyo kibazo.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti: doctissimo.fr, ngo umwuka mubi witwa mu yandi magambo «halitose», ntabwo uzanwa n’ikintu gikomeye cyane kidasanzwe kuko ikintu cya hafi uturukaho ni ibigize imyuka nka hydrogene sulfuré na Méthylmercaptan ari byo biha umwuka impumuro nk’iy’igi riboze. Hakaba rero hari icyuma cyitwa Halimètre cyo gupima ingano y’iyo myuka.Ibindi bya mbere bitera umwuka kunuka ni bagiteri (Bacteries). Inshuro icyenda ku icumi, inkomoko y’umwuka mubi ni mu kanwa. Hatekerezwa ko imyanda cyangwa bagiteri igenda ikitsindagira mu twobo twacukutse ku gice kigaragara inyuma cy’ururimi bikabyara ya myuka iguruka igasohokana n’umwuka uhumetswe. Izo bagiteri kandi zituma umuntu ahumeka umwuka mubi mu gitondo bitewe n’uko amacandwe aba yabaye make nijoro, bagiteri zikikusanya ariko ngo kubyuka gusa, kunywa cyangwa gufata ifunguro rya mu gitondo (petit-déjeuner) birahagije kuzirukana ndetse n’uwo mwuka mubi zateje ukagenda.
Aha wakwibaza impamvu abantu bamwe usanga bafite umwuka mubi, abandi batawufite. Kuba ishinya itameze neza, indwara zikomeye z’amenyo cyangwa imiti idakwiye, bishobora gutera kwikusanya kw’ama-bagiteri n’ibiryo byagiye bisigara mu menyo.
Nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza, ngo niba umwuka wawe wahindutse ukamera nabi, intambwe ya mbere ni ukujya kureba muganga w’amenyo akareba uko amenyo yawe n’ishinya bihagaze; haba hari indwara zibonetse akazivuza. Si ibyo gusa kandi kuko ashobora no kukugira inama ku isuku cyane cyane niba urwaye parodontite cyangwa ubushye bw’ishinya butera kubyimba hagati y’amenyo n’ishinya aho ibiryo biba byikusanyirije.
Akenshi umwuka mubi uza nta mpamvu igaragara ndetse no ku bantu bagira isuku iboneye y’amenyo. Koza amenyo nyuma ya buri funguro no gukuramo ibiryo byagiye bisigara hagati y’amenyo na byo ni ingenzi. Ariko ntibyemewe koza ururimi n’uburoso cyane cyane ku gice cy’inyuma ahagaragara ‘papille’, hari utwogesho tugurishwa muri pharmacy dukoreshwa ku rurimi. Ishinya y’imbere y’amatama no mu rusenge rw’akanwa na ho hagomba kozwa neza n’uburoso kugira ngo imyanda ivemo.
Koza mu kanwa n’amavuta ya eucalptus cyangwa menthe na byo bitera impumuro mbi y’umwanya muto mu kanwa. Isuku yo mu kanwa irwanya umwanda (antibacteriens) hakoreshejwe Chlorhexidine na yo ntiyemewe gukoreshwa buri gihe kubera ibibazo itera kandi inavugwaho kongera ibyago bya kanseri yo mu kanwa. Kutoza mu kanwa muri ubu buryo ariko ntibisimbura isuku y’amenyo.
Irinde kuma iminwa
Kurya shikarete n’andi mavuta (sprays) wasiga ku munwa bimara umwanya muto, ariko shikarete yo yongera amacandwe, kandi iminwa yumye yongera ibyago byo kugira umwuka mubi mu kanwa.
Indwara zimwe na zimwe na zo zishobora kugabanya amacandwe, ndetse n’itabi naryo rigira umwuka waryo wihariye.
Mu gihe udafite amacandwe ahagije, ni ngombwa kunywa kenshi cyanwa gufata amafunguro amwe n’amwe ashobora kubobeza ururimi.
Impumuro y’amafi (Odeur de poisson)
Ibindi bishobora gutera umwuka mubi harimo icyo bita Triméthylaminurie itera impumuro nk’iy’amafi. Ariko kubw’amahirwe make, nta muti kuri iki uhamye uraboneka. Indwara zimwe na zimwe na zo nka infection zitera impumuro mbi ariko bikagenda bishira uko ivurwa.
Abantu benshi rero usanga bafite ubwoba bwo kugira iyi ndwara y’umwuka mubi kandi koko ku bo yagezeho irabahangayikisha ndetse abenshi ikabatera kwiheza mu bandi mu rwego rwo gutinya kubabangamira cyangwa se ko babaseka.
0 comments:
Post a Comment