Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Mudasobwa ntiyangiza umubiri gusa, n’imibanire y’abantu ngo ntiyoroheye

Nyuma y’ubushakashatsi butandukanye bwagiye bushyirwa ahagaragara ku ngaruka zitandukanye za mudasobwa nko kuba yangiza imyanya myibarukiro ku bagabo no kuba yagira ingaruka ku bwonko, kuri ubu noneho ngo yaba yarahindutse umwe mu bagize umuryango, gusa ngo igira ingaruka nziza ndetse n’imbi mu muryango yagezemo.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’umuhanga mu by’imibanire y’abantu Laurence Le Douarin, mu gitabo yise Le Couple, l’Ordinateur, la Famille ngo iyo urebye mu mibanire y’ingo zifite za mudasobwa, usanga harimo ibintu bitandukanye biyiturukaho, aha ngo hari mo nko gutandukana ku bashakanye nk’uko uyu mwanditsi avuga ko yabitangarijwe n’uwitwa Charlotte w’imyaka 45, aho ngo yavuze ko nyuma y’aho umugabo we aboneye mudasobwa, ngo mu rugo rwabo hatongeye kuboneka imibanire myiza kugeza n’aho byaje kubaviramo gutandukana burundu.

Ikindi cyashyizwe ahagaragara n’uwitwa Loïck Roche, ureba ibijyanye n’imitekerereze y’abantu, ngo iki gikoresho cyaba gitungwa agatoki mu kwica urukundo rw’abantu, aho ngo usanga mu ngo zitandukanye umuntu ufunguye mudasobwa aba atitaye kuri mugenzi we, aho ngo no kuryama hari abatabyibuka bityo n’igikorwa cyo gutera akabariro ku ngo kikibagirana. Ikindi kandi ngo ni uko n’uryamye abangamirwa n’urumuri rwa mudasobwa.

Ngo mudasobwa rero yahindutse mukeba hagati y’ababana, aho ngo usanga iteza amakimbirane mu miryango, aho ngo usanga baba ari abana ndetse n’ababyeyi bashobora kubona iki gikoresho ngo nta kwitanaho baba bagifite, ngo buri wese usanga ahugiye mu bye ngo ntibabone umwanya wo gusabana mu muryango. Abana na bo ngo usanga barahindutse nk’abami mu miryango bitewe n’uko ngo ari bo baba bazi cyane imikoreshereze yayo bityo ngo ugasanga barifatiye ababyeyi babo.

Béatrice Copper-Royer, akaba avuga ko ngo bikwiye ko hitabwaho imikoreshereze y’izi mudasobwa, aho ngo ababyeyi batagomba guterera iyo ngo bareke abana babo bakoreshe mudasobwa uko bishakiye kuko ngo igihe umwana akoresha internet cyane bituma mu mutwe we yishyiramo ko ari isoko ya byose. Naho ngo ku bashakanye, ni ngombwa ko habaho igihe cyo kuyikoresha n’igihe cyo kwitanaho kugira ngo itaba intandaro y’isenyuka ry’imibanire yabo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo