Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Menya ibanga ryo kudasaza vuba no kurwanya ubusaza

Iyo usomye ubushakashatsi bwinshi ku bijyanye n’uburambe bw’ubuzima bwa muntu kuri iyi si nziza mbi, usanga iherezo rya muntu, aha ndavuga imyaka ayimaraho mbere y’uko asubira ahacecekerwa mu gitaka usanga umuntu aba ayifiteho igihe gito ugereranije n’imigambi aba afite kugeraho ndetse n’uburyohe bw’isi n’ibiyiriho. Nubwo umubare munini w’abatuye iyi si ari abahura n’ibibazo by’ubukene, intambara, inzara, imyuzure n’ibindi biza bigira gutya bikazana akaduruvayo ku isi, nta muntu upanga gupfa kwe cyangwa se avuge ati isi ndayihaze uwakwisazira usibye ba babandi biyahura.Kubera uburyohe bw’isi ndetse no kugaragaraho neza kwa bamwe, usanga abantu bakora iyo bwabaga ngo bagaragare nk’abagifite itoto cyangwa se batari basaza. Kenshi abantu bumva ko kurimba, kwisiga amavuta y’igiciro, guhindura ingendo, gusokoza neza, kwambara inkweto ndende ndetse n’ibindi bijyana n’ubwiza no kwambara aribyo birwanya kudasaza vuba ariko bakibagirwa iby’ingenzi. Nyamara si uko biri. Dore rero bimwe umuntu akwiye gukora kugira ngo arambe kandi agaragareho itoto buri gihe:

1. Gukora imyitozo ngororamubiri mu rugero buri gihe
2. Guhitamo umurimo ukubereye kandi ukunda udatuma uhorana umunabi
3. Kubana neza n’abo mukorana, abo mubana mu rugo. Ku bubatse ingo, kugirana umubano mwiza n’uwo mwashakanye ndetse n’abana bituma umuntu adasaza.
4. Guhorana ibakwe muri sosiyete no gushishikarira guhora uri nyambere muri byose ndetse unagirana ubucuti n’abantu biri mubituma abantu badasaza vuba.
5. Guhora umuntu ashishikajwe no kumenya ibintu bishya yaba mu byo yize, yaba iby’ubuzima busanzwe bituma umuntu yumva agomba gutera imbere bityo agahorana itoto nk’abato kabone nubwo imyaka y’ubukure ye yaba ari imujyana mu busaza.
6. Kwigirira icyizere no kwihesha agaciro mu buzima bwa buri munsi ni inkingi ya mwamba yo kurwanya umunabi, kwiheba ndetse n’agahinda gasaze bituma umuntu azana iminkanyari ndetse ugasanga ahora yihebye ari nabyo ntandaro yo gusaza vuba
7. Kwirinda ibyorezo n’indwara aho biva bikagera.
8. Guhorana akanyamuneza n’ibyishimo igihe cyose dore ko nk’uko byavuzwe n’abashakashatsi benshi guseka ni umuti ukomeye w’indwara z’umutwe ndetse kandi bikanongera uburambe.
9. Kutiyahuza itabi n’ibindi biyobyabwenge
10. Kwambara umukandara mu modoka ndetse no mu ndege ndetse bikajyana no kugendera ku muvuduko uringaniye mu rwego rwo kwirinda impanuka
11. Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’uwo utazi uko ahagaze; aha ndavuga utaripimishije virusi itera sida.
12. Kwirinda kujya ku zuba cyane mu rwego rwo kwirinda kanseri y’uruhu.

Kuri ibi navuze hiyongeraho ikintu cy’ingenzi cyane. Abantu bagomba gufata indyo nziza ikize mu ntungamubiri. Aha iyo tuvuga kurya neza benshi babyitiranya no kuzuza igifu cyangwa se bamwe bagatekereza ko kurya neza ari uguhorera amafiriti, inyama, ibinyamasukari byinshi n’ibindi byo mu rwego ruhambaye bimwe bita ngo ni ukurya gikungu. Nyamara si uko bimeze kuko kurya neza aha tuvuga ari ugufungura amafunguro atandukanye akize mu byubaka umubiri, ibiwutera imbaraga, ibiwurinda indwara, ndetse akize no bindi byose bikenerwa n’umubiri nka vitamini, proteyine, glucides, n’ibindi bitandukanye. Ayo mafunguro kandi agomba kuba afite isuku ndetse ntibikwiye ko aburamo imboga rwatsi n’imbuto zironze neza mu mazi atetse cyangwa yasukujwe imiti yabugenewe mu rwego rwo kwirinda inzoka zo mu nda. Ikindi kandi cy’ingenzi abantu bakwiye kunywa amazi meza buri gihe kuko agira umumaro munini ku mubiri mu gusukura amaraso no gutuma umuntu atuma bityo ngo yibasirwa n’indwara zitandukanye zo soko yo gusaza vuba. Gabanya ingano y’isukari ufata yaba iyo mu nganda cyagwa iboneka mu bihingwa by’ibinyabijumba bimwe na bimwe mu rwego rwo kwigabaniriza ibyago byo gufatwa na diyabete. Na none kandi ukwiye kugabanya ingano y’ibiribwa bikize mu binure ndetse na karori ufata.

Nurwanya umubyibuho ukabije ukora siporo, nurwanya gukorera ku nkeke buri gihe, ukarwanya ubwigunge aho buva bukagera uzaba uri kwiyongerera uburambe kuri iyi si kandi ntuzagaragara nk’umusaza. Birakwiye kandi ko wiga gukora imirimo itandukanye mu rwego rwo kwagura imikorere y’ubwonko bwawe kandi ube wiyongerera amahirwe yo guhorana itoto. Nyamuna niba urya cyane ukagwa ivutu, niba ufata agatama kenshi ukarenza ikigero, niba utumura agatabi aho uhise bakakwita gari ya moshi, niba ubaho kuri iyi si utagira intego ihamye ahubwo ugasanga urangwa no kwinuba, agahinda, umujinya, ubwoba ndetse kandi no mu byo ukora byose ugasanga utagira umurongo ngenderwaho guhuzagurika aribyo bikuranga kandi ugasanga udahanga udushya; biragoye cyane ngo uzahorane itoto kuko uzaba ufunguye inzira yo gusaza byoroshye. Ngayo nguko rero, nimubigerageze maze murebe ko mutazahorana itoto aho kurishakira mu mavuta, mu nzu zitunganya imisatsi, mu myenda n’imibavu cyangwa se inkweto nubwo nabyo bituma tugaragara neza!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo