Igihe baguhaye agacupa ko gufata inkari, reba ko kanditseho STERILE CONTAINER, gafite isuku y'umwimerere, nyuma jya mu bwiherero ukurikize inama ngiye kuguha:
Ikizamini cy'Inkari:
- Banza usohore inkali za mbere uzishyire muri toilette kugira ngo zisohokane n'utwanda; ba ufunze ho gato;
- Sohora inkari za kabiri uzinyare mu icupa baguhaye;
- Pfundikire neza ;
- Shyira muri enveloppe hanyuma wihutane muri laboratoire.
Umusarani wo rero:
- Reba agacupa baguhaye ko kanditesho STERILE CONTAINER;
- Reba niba gafite akayiko mu gapfundikizo;
- Jya mu bwiherero, shaka umusarani (amabyi);
- Fata ka gapfundukizo ukuze umusarane wasigaye mu kibuno ka kayiko;
- Shyira mu icupa upfundikire ;
- Hanyuma shyira muri envellope ujyane muri Laboratoire.
Icyitonderwa:
- Ni itegeko gukaraba intoki n'isabune buri gihe cyose uvuye mu bwiherero!
- Ku bagore bafata inkari za mu gitondo “first morning fresh urine” ni ngombwa ko babanza kujya muri douche hanyuma bagakurikiza ya mabwiriza yavuzwe haruguru.
Baza Shangazi
Urwego News
Menya uburyo utanga ibizamini bipimwa muri Laboratwari
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment