Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ni iyihe ndyo ikwiriye abantu bagira ikibazo cy’amaraso make mu mubiri?

Kugabanuka kw’amaraso biterwa n’igabanuka ry’uturemangingo dutukura dukoze amaraso ari two benshi bita mu ndimi z’amahanga “globules rouges/red blood cells”. Umuntu ufite iki kibazo ashobora kugaragaza bimwe mu bimenyetso bikurikira: umunaniro, kwigunga, isereri, kudasinzira, kurwaragurika ndetse no kumva umutima we utera cyane.

Urubuga rwa internet regimes maigrir.com, ruvuga ko ibitera kugabanuka kw’amaraso mu mubiri ari byinshi ariko muri byo igikunze kugaragara cyane ni ukubura fer mu ndyo ya buri munsi, gutakaza fer bitewe no kuva amaraso menshi (hemorrhoides, imihango myinshi ku bagore, kunyara amaraso), ikorwa ridahagije ry’uturemangingo dutukura dukoze amaraso (ibi bishobora guterwa na za virus cyangwa imiti imwe n’imwe).

Kugabanuka kw’amaraso bikunze kugaragara cyane ku bantu bakurikira: ingimbi n’abangavu kubera ko bakunda gufata indyo ituzuye neza kandi bakeneye intungamubiri nyinshi mu mikurire yabo. kuri abo hiyongeraho abagore batwite cyangwa bonsa, abantu bakunda gufata indyo yabugenewe igizwe ahanini n’imboga zonyine ndetse n’abantu badakunda gufata imbuto zirimo vitamine C.

Ibiryo wafata kugira ngo wirinde cyangwa uvure kugabanuka kw’amaraso

Nk’uko twabibonye haruguru ko kubura fer mu ndyo yacu ya buri munsi biri mu bitera kugira amaraso make (anemie) hari ubwoko bubiri bwa fer dusanga mu byo abantu barya bari bakwiriye kwitaho mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo:

-Fer heminique: iboneka cyane mu nyama, ibiguruka, amagi n’amafi akaba ari yo yinjira mu mubiri neza ugereranyije n’izindi

-Fer non heminique: tuyisanga mu mboga z’ubwoko bwose muri rusange. Icyo wakora ni iki? Ugomba gufata ibiryo bifite fer nyinshi harimo: inyama zitukura (impyiko, umutima, umwijima ibikomoka ku mata, imboga zumye (amashaza, ibishyimbo, soya), epinari, gufatira hamwe ibyubaka umubiri bituruka ku matungo cyangwa ibimera.
Urugero: amagi na epinari ndetse no kurya ibiryo byongera iyinjira rya fer mu mubiri ari byo:

-Ibiryo bikize kuri Vitamine B9 dusanga mu mboga z’ibyatsi, umuhondo w’igi n’umwijima n’inyama.

-Ibiryo bikize kuri Vitamine C nk’imbuto (amacunga, indimu), imboga mbisi (inyanya)

-Gukoresha ibirungo bikungahaye muri Vitamine C nka persil na pissenlit

-Gutegura indimu hamwe n’amafunguro

-Kugabanya ibiryo byahungabanya iyinjira rya fer mu mubiri nk’icyayi, ikawa na shokola. Ibi bigomba gufatwa mbere cyangwa nyuma yo gufata amafunguro. Ibindi umuntu yafata harimo beterave, ubuki, pomme na amandes.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo