Gukina cyane kandi ugakina amasaha y’ikirenga bishobora kwangiza ubuzima. Nk’uko tubikesha urubuga destinationsante.com, ngo gukina amasaha y’ikirenga bigira ingaruka mbi ku baturage b’abafaransa babarirwa ku kigero kiri hagati ya 2% na 3% by’abaturage bose b’icyo gihugu.
Abahanga mu bijyanye n’imikino no kwishimisha: imikino y’amahirwe, ijyanye n’amafaranga ndetse n’indi myinshi isaba gutekereza cyane; bemeza ko muri rusange igira ingaruka mbi ku buzima, nubwo igihe abantu bayigenera kirushaho kugenda cyiyongera.Gukina by’ikirenga bigira ingaruka nyinshi ku bagabo kurusha abagore. Muri izi ngaruka harimo nko kugira ibibazo byo gusinzira, ibimenyetso byo gucika intege, ndetse no kunanirwa bikabije kw’imikaya. Harimo kandi igabanuka ry’igihe kigenewe gusinzira ndetse no kuba umuntu ufite iki kibazo yumva atabireka cyangwa ngo abigabanye.
Uru rubuga rugiran inama abakina cyane ko bagomba gukina bari menge kandi mu rugero, kugira ngo birinde guhura n’indwara zishobora guturuka ku gukina bikabije.
0 comments:
Post a Comment