Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Nyarutarama : Uruhinja rw’amezi ane rwatoraguwe mu musarani

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nyakanga 2011, ahagana saa mbili z’ijoro, mu Mudugudu wa Kibiraro 11, mu Kagari ka Nyarutarama, mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, umwana w’uruhinja ndetse w’umuhungu uri mu kigero cy’amezi atatu, yatoraguwe mu musarani n’umugore wahitaga.Uyu mwana yatoraguwe mu musarani w’uwitwa Mama Claire utuye muri uyu Mudugudu wa Kibiraro 11.

Uwase Fatuma, ari na we wakuye uru ruhinja muri ubu bwiherero yagize ati : “Nari ngiye guhaha aho bita muri Bannyahe hanyuma ndi kuvayo nibwo nasanze ahantu hari abantu mu rugo rwa Mama Claire bavuga ngo uruhinja rwaguye mu musarani ; nababajije impamvu badakuramo uyu mwana, nyuma gato nibwo nagiye mu musarani nsanga koko uruhinja rurimo, ndukuramo rukiri ruzima, ndarukarabisha”.

Yongeyeho ati : “Uyu mumalayika Imana inyihereye, nyina yaboneka ataboneka, umwana ni uwanjye nta n’ugomba kumunkuraho”.

Kugeza ubu ntawe uramenya aho nyina w’uyu mwana yaba ari. Uyu mwana akiboneka Polisi y’Igihugu yatabaye ihita ijyana uru ruhinja kwa muganga, kugirango barebe niba nta kibazo uyu mwana yaba yagize.

Itegeko nimero 27/2001, ingingo y’144 rivuga ko uwataye umwana ahantu hihishe akaza kuboneka, ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’ibihumbi 50 kugeza ku bihumbi 200 by’Amafaranga y’u Rwanda.
Inkuru ya Igihe.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo