Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibintu 7 bishobora gutera umwana kuvukana ubusembwa

Ubusembwa umwana avukana ni ibintu biba bidasanzwe mu mitere y’umubiri urebeye ku isura cyangwa ishusho umwana aba afite akivuka, ibyo bikaba byaturuka ku bibazo umubyeyi yahuye na byo mu gihe atwite cyangwa bimwe mu byo yariye cyangwa yanyoye bikaba ari bimwe mu bishobora gukurura ubwo busembwa umwana yavukana.

Dr Hategeka Ladislas inzobere mu kuvura indwara z’abana avuga ko ubusembwa umwana avukana ashobora kubuterwa n’ibintu byinshi bitandukanye akeshi bituruka ku byo nyina aba yahuye na byo mu gihe amutwite.

Dr Hategeka Ladislas akomeza atangaza ko bumwe muri ubwo busembwa bushobora kugaragara umwana akivuka cyangwa ntibube bwagaragara bitewe n’uko bwamugizeho ingaruka.

Avuga ko hagati ya 40% na 60% z’impamvu zitera ubusembwa abana bavukana zitazwi neza ariko ko hari ibintu bimwe umubyeyi ashobora gukora, kurya cyangwa guhura na byo bikaba byahumanya umwana atwite ndetse bikamuviramo kuvukana ubusembwa.

Aha yavuze udukoko duto cyane dushobora gufata umubyeyi utwite natwo dutera ubusembwa abana bavukana, aha twavuga nk’ababyeyi batwite banduye nk’agakoko ka rubera (rubella) gatera ubusembwa, iyo umubyeyi utwite akanduye, kagatuma umwana agira ubusembwa ku mutima, kuvukana ishaza, ndetse akavuka adashobora kumva.

Akomeza avuga ko ababyeyi batwite bageze mu gihembwe cya mbere mu byumweru 16 ni bo baba bafite ibyago byo kubyara umwana ufite ubu busembwa igihe bafashwe n’ako gakoko ka rubella. Aka gakoko gaterwa na mikorobe zifata mu myanya ndangagitsina y’umugore yaba atwite cyangwa adatwite.

Nkuko Dr Hategeka akomeza abitangariza Izuba Rirashe ngo umubyeyi na we wanduye agakoko gatera SIDA, mburugu, n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangagitsina ntiyivuze neza ngo zikire ashobora gutera umwana we ubusembwa igihe avuka.

Uruhererekane mu miryango nabyo bishobora gutuma umwana avukana ubusembwa, izi ni impamvu zituruka mu ihinduka rya bimwe mu bigize uturemangingo bita koromozome (chromosomes), utu rero tuba dufite amakuru yose yerekeye imikorere ndetse n’imitere y’umubiri, iyo utu duce twangiritse, bimwe mu bice by’umubiri bikorwa nabi ndetse bikazagaragara nk’ubusembwa igihe umwana avutse cyangwa abaye mukuru, urugero nko kuvukana amaboko mato cyangwa maremare cyane.

Impamvu ya gatatu iterwa na mikorobe yitwa togisopulasima (Toxoplasma), iyi ni mikorobe itera indwara ya (toxoplasmose). Iyo umubyeyi utwite yanduye iyi mikorobe mu gihembwe cya mbere, umwana we aba afite ibyago byo kuzavuka afite ubusembwa bwo guhuma atabasha kubona. Umubyeyi yandura iyi mikorobe iyo ateruye injangwe (ipusi), iyo ariye inyama z’ingurube cyangwa iz’intama zidatetse neza.

Si byiza rero ko ababyeyi batwite baterura injangwe kuko ishobora kubanduza ikanduza n’abo batwite. Impamvu ya kane ituruka ku babyeyi batwite barwaye indwara ya diabete na bo abana babo bavuka bafite ubusembwa nko kuvuka bafite amaguru mato cyangwa afatanye.

Impamvu ya gatanu ni uko inzoga atari nziza ku mubyeyi utwite kuko zitera umwana ubusembwa, kuvukana ubwonko buto n’umutwe muto kuko inzoga zifite imbaraga zo kwinjira mu ngobyi umwana aba arimo (placenta)igihe nyina ayinyoye.

Impamvu ya gatandatu ni uko umwana ashobora guterwa ubusembwa n’imiti umubyeyi yanyoye atayandikiwe na muganga kuko hari imiti imwe n’imwe umubyeyi aba atemerewe kunywa muri rusange.

Iyo miti harimo nk’umuti witwa thalidomide, phenytoin n’indi itandukanye, na yo ngo itera ubusembwa igihe umubyeyi yayinyoye atayandikiwe na muganga.

Impamvu ya karindwi harimo kubura vitamin B12 na byo bitera ubusembwa cyane ku bwonko bw’umwana ndetse akaba yavuka nta bwonko afite cyangwa buri hanze.

Aha avuga ko ari ngombwa ko ababyeyi batwite bajya kwa muganga kugira ngo bahabwe iyi vitamine ndetse no gusuzuma ko umwana batwite nta kibazo afite.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo