Bamwe mu bagore batangaza ko abagabo babo bamaze kumenya akamaro ko kuboneza urubyaro ; bavuga ko mbere bajyaga kuruboneza rwihishwa batabimenyesheje abagabo kuko babibabuzaga, ngo ariko ubu abagabo nibo basigaye bibutsa abagore babo itariki yo gusubira gufata imiti yo kuboneza urubyaro.
Musabyimana Afisa, avuga ko hashize imyaka ine yitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro. Mu mwaka wa 2007 ubwo yazanaga igitekerezo cyo kuboneza urubyaro umugabo we yamumereye nabi cyane, aramubuza amubwira ko najyayo akabimenya atazongera kwitwa umugore we ukundi.Musabyimana w’imyaka 32 y’amavuko avuga ko icyo gihe yaramaze kugira imbyaro eshanu akumva atakongeraho abandi maze ahitamo kwihisha umugabo we ajya mu muganga atangira gufata imiti yo kuringaniza urubyaro rwihishwa. Yagize ati : “Erega ntawakwishinga urushako ngo yirengagize ubuzima buri hanze aha.”
Umubyeyi twahuye uteze igitambaro cy’umuhondo mu mutwe ibi bita ‘mujitandiyo’ ahanini byambarwa n’abayisilamukazi, avuga ko yakimbiranye n’umugabo we akimara kumenya ko yaboneje urubyaro akamubwira ko bizabagiraho ingaruka mbi. Icyakora ngo uko iminsi yagiye ishira niko yagendaga asobanukirwa ubwiza bwabyo kugeza naho ubu ariwe umwibutsa gusubira kwa muganga ngo ahabwe indi miti yo kuboneza urubyaro.
Nyirakamana Marie umaze imyaka itatu muri gahunda yo kuboneza urubyaro nawe avuga ko umugabo we yabanje kubimwangira kugeza aho afashe umwanzuro wo kujyayo amwihishe, ariko nyuma yaje kubimenya afata ibinini bari bamuhaye arabijugunya.
Nyirakamana amaze kubyara abana babiri biyongera kuri batatu yari afite yarongeye asubira kwa muganga umugabo atabizi. Yagize ati : “Umuntu aba agomba kumenya ubwenge akarengera abana be.”
Gusa Nyirakamana avuga ko ubuzima bwigishije umugabo akaza kubona ingaruka nziza zo kuboneza urubyaro. Arongera ati : “Sinzi muri iyi minsi ubanza ndamutse ntwise twakwicana kandi ubundi wabonaga ntacyo bimubwiye kabone niyo twari kugira abana ijana.”
Abagabo bati”biriya byari ubujiji” Ntibugesika Elisa, avuga ko ubujiji aribwo bwatumaga abagabo babuza abagore babo kugana gahunda yo kuboneza urubyaro. Ntibugesika yongeraho ko hambere ubuzima bwari bworoshye byatumaga kuringaniza urubyaro bidahabwa agaciro nk’ubu ibintu byose byahenze.
Yagize ati : “Mbere byari ubujiji n’imyumvire mike yari iri mu bantu.” Uyu mugabo asaba Leta n’ibigo bifite iyi gahunda mu nshingano gukomeza gushyiraho inyigisho zerekana ubwiza bwo kuboneza urubyaro ngo kuko hakiri umubare w’abantu bagifite imyumvire mike kuri iyi gahunda.
U Rwanda rwihaye gahunda yo kugeza nibura kuri 70% by’abantu bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ngo izagerweho mu mwaka utaha wa 2012. Uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro ku bagabo, harimo agakingirizo, kwiyaka umugore ndetse no kwifungisha burundu ari byo bita vasectomy mu rurimi rw’icyongereza. Ibi bikaba ari ugukata umuyoborantanga w’umugabo cyangwa se kwifungisha burundu ku mugabo.
Mu mwaka w’1934 Abanyarwanda bari 1.594.400 bakiyongera mu mwaka wa 2002 bakaba bari 8.162.715 naho 2012 bakazagera kuri 11.000.000 nta gushidikanya ko hatagize igikorwa, imibereho myiza itazagerwaho niba uku kwiyongera kutagendeye hamwe n’ubukungu. Kuko mu gihe Abaturage biyongera cyane kurusha uko ubukungu bwiyongera bishobora kuba intandaro y’igabanuka ry’umusaruro kuko umusaruro uboneka usangirwa na benshi.
Inkuru: igihe
0 comments:
Post a Comment