Nubwo umubare w’abarwara cyangwa se abandura SIDA ukomeje kwiyongera mu bice bimwe na bimwe by’isi, ariko ngo n’icyizere cyo kuramba na cyo kiragenda cyiyongera.
Imibare y’abapfa bazize SIDA ku isi kuva mu mwaka wa 2005 wagabanutse ho 21%, mu gihe mu mwaka wa 1997 byavugwaga ko abanduye bagera kuri 21%. Muri raporo ONUSIDA iherutse gushyira ahagaragara mu mwaka ushize wa 2011, ivuga ko imibare y’abandura n’abapfa bazize SIDA yagabanutse cyane ku buryo nka nyuma y’imyaka 90 ubwandu n’indwara ya SIDA buzaba buri ku kigero cyo hasi cyane hafi y’abantu ba ntabo ugereranije n’imibare igaragaza igabanuka ryabyo.Iyi raporo ikomeza ivuga ko hagendewe ku mibare yatanzwe n’ubushakashatsi bw’Umuryango w’Abibumbye, ko mu mwaka wa 2010, abantu bagera kuri miliyoni 4 babanaga n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu gihe abagera ku 700.000 ari bo banduye mu mwaka wa 2009. Imibare mishya y’abantu banduye mu mwaka wa 2010, ikaba ari miliyoni 2,7. Naho abapfuye bazize SIDA ni miliyoni 1,8 ugereranije n’umwaka wa 2004 kuko iyi mibare irengaho gato 15% by’abapfuye mu mwaka 2010.
Nk’ uko Dr Michel Sidibé, Umuyobozi wa ONUSIDA abitangaza, ngo nubwo umubare w’abarwayi ba SIDA ari munini, ngo ntabwo bikanganye cyane kuko ngo n’icyizere cyo kuramba ubana n’ubwandu cyangwa urwaye SIDA, na cyo ngo kirahari kuko bigaragara ko n’abapfa bazize SIDA na bo bagabanutse. Yongeyeho ko mu mwaka wa 2010, abarwayi ba SIDA bari miliyoni 6,6 mu gihe mu mwaka wa 2009 bari 5,6. Ngo muri uyu mwaka umubare w’abarwayi ba SIDA wariyongereye cyane ndetse ngo wikubye inshuro 9 ugereranije n’abari bayirwaye mu mwaka wa 2004 kuko bari 700.000, naho mu mwaka wa 2010 bakaba barenga miliyoni 1,3. Nubwo iyi mibare ikomeje kwiyongera, ngo abapfa bo baraganuka; bivuze ko basigaye baramba igihe kinini ugereranije na mbere nk’uko iyi raporo ibigaragaza.
Ikindi ngo ni uko nubundi umubare munini ukomeza kuba uw’abaturage batuye mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
0 comments:
Post a Comment