Kutituma ku mwana ni kimwe mu bintu bihangayikisha ababyeyi kuko ngo biri mu burwayi bubabaza abana.
Kugeza ku mezi 18 bavuga ko umwana arwaye kutituma (constipation) mu gihe atituma byibuze rimwe ku munsi ku mwana wonswa na gatatu mu cyumweru ku mwana unywa amata. Bavuga kandi na none ko umwana arwaye constipation mu gihe yituma bimugoye, gacye kandi yituma umwanda ukomeye kandi wumye. Gusa ariko ngo ibi ntabwo ari ihame kuko ngo nyuma y’amezi atandatu iyo umwana yitumye rimwe mu minsi ibiri byibuza aba nta kibazo afite.Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umwana arwara kutituma harimo ibibazo by’igogorwa bibaho akenshi igihe umwana yakuwe ku ibere ashyirwa ku mata. Muri iki gihe, ngo constipation ikunze kwibasira abana ngo ababyeyi bakaba baba bagomba kwirinda guha umwana ibintu birimo amafu menshi, ikindi ngo itegurwa nabi ry’amata y’ifu rishobora gutera umwana constipation.
Indi mpamvu ishobora gutuma umwana agira iki kibazo ni igihe ashyizwe ku biribwa atari amenyereye, mu gihe arimo gutozwa isuku ndetse n’igihe atangiye ishuri kubera kugira ubwoba bwo gusaba uruhushya kenshi.
Mu gihe rero umwana afite iki kibazo, ngo ni byiza gufata amaguru ye ku nda ye, kumasa ku nda ye mu mujyo umwe n’uw’urushinge rw’isaha maze ibi byananirana ukajya kwa muganga. Ikindi ngo guha umwana amazi bimurinda kutituma. Mu gihe umwana yageze igihe cyo kurya ngo umuha umutobe w’imbuto n’imboga rwatsi maze ukirinda kumuha umuceri, karoti, ubugari n’ibitoki. Gusa ngo ababyeyi bagomba kwirinda guha abana imiti batahawe na muganga.
0 comments:
Post a Comment