Ubusanzwe bavuga ko umuntu afite ikibazo cy'amaraso make igihe uturemangingo tw'amaraso (red blood cells/globules rouges) twagabanutse ku buryo bukabije bitewe n'impamvu runaka, bigatuma ibice by'umubiri bitabona "oxygene", ari wo mwuka umubiri ukenera ngo ukore neza, bityo akarangwa no guhorana umunaniro mwinshi.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: http://www.webmd.com, ngo indwara yo kubura amaraso iri mu ndwara zibasira amaraso zifata abantu benshi ku isi. Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu bagera kuri miliyoni eshatu n'igice usanga bagendana na yo.Abagabo ndetse n'abagore bisanganiwe izindi ndwara za karande, usanga ari bo bafite ibyago byo kuyirwara ugereranije n'abandi basigaye.
Hari ibintu umuntu wese akwiriye kumenya ku byerekeranye n'indwara yo kubura amaraso:
-Ubwoko bumwe bwo kubura amaraso usanga hari aho buhuriye n’akoko (hérédité)
-Igitsina gore kiribasirwa cyane kuko gitakaza amaraso mu gihe cy'imihango ndetse n'iyo umugore atwite aba asabwa ibintu byinshi
-Abantu bafata imiti uko biboneye n'abatabona indyo yuzuye baba bafite ibyago byinshi byo kuyirwara
-Umuntu uyirwaye ashobora kugaragaza bimwe mu bimenyetso bikurikira:
1. Kweruruka mu biganza
2. Kugira amaso asa n’umuhondo
3. Guhorana ubukonje
4. Kubyimba umwijima n'urwagashya
5. Umunaniro uhoraho
Ubundi ni iki gitera kubura amaraso?
Hariho impamvu zirenga magana ane zishobora gutera kubura amaraso kandi hanyuma na zo zikaba zigabanijemo ibice bitatu by'ingenze ari byo:
1. Kuva bikabije amaraso bifite icyabiteye
2. Umubare udahagije w'uturemangingo tw'amaraso
3. Gushwanyagurika k'uteremangingo tw'amaraso
Kubera ko ibura ry'imyunyu ngugu ya Fer mu maraso riza ku isonga mu gutuma umuntu agira ibibazo by'amaraso macye, kurya indyo yuzuye ni iby'ingenzi mu kwirinda iyi ndwara.
0 comments:
Post a Comment