Indwara ya anjine (angine) ifatwa nk’indwara yoroheje ariko ishobora gutera ububabare ndetse bikababaza cyane uyirwaye. Iyi ndwara ibamo ibice nka bine, ifata mu muhogo hagahinduka umweru, hari n’ituma hagira ibara ritukura. Kuri izo zishingiye ku ibara hiyongeraho ishobora guterwa na virusi cyangwa se udukoko twa bagiteri; ariko izi zose ni ngombwa kwihutira kwa muganga ku muntu wagize ikibazo agafatwa na yo.
Mu gihe wiryamiye ukumva umuriro udasanzwe, ukababara cyane mu muhogo mu gihe umira uducandwe byaba ari ikimenyetso cya anjine. Iyi ndwara ikunze kwibasira abana bato ariko n’abakuru birashoboka ko yabafata.Nk’uko twabivuze, anjine zigira amoko atandukanye, gusa zose zihurira ku kuba zifata mu muhogo. Anjine zigaragazwa n’uko aho zafashe hahinduye ibara hakaba umweru cyangwa umutuku. Zose zitera uburibwe mu muhogo bushobora kubabaza cyane, bugakurikirwa n’ibibazo byo kumira, umuriro ndetse no kubabara umutwe. Mu ndwara za anjine ndetse hari izigira ibimenyetso nk’iby’ibicurane, ndetse zishobora kurangwa no kuruka.
Gusa birakwiye kumenya gutandukanya anjine yatewe na virusi cyangwa iyaturutse ku dukoko twa bagiteri. Impamvu ni uko uburyo bwo kuzivura butandukanye, ikindi ni uko anjine itewe na bagiteri ishobora kugira ubukana cyane ndetse ikaba yanateza ibibazo ku mutima, iyi ni iyo bita mu rurimi rw’Igifaransa ‘Angine à streptocoques hémolytiques du groupe A’. Urwaye iyi anjine ahita yandikirwa imiti mu rwego rwo kwirinda ko yagira ingaruka mbi ku murwayi.
Ni gute bavura indwara ya anjine?
Kuvura anjine bagendera ku bimenyetso umurwayi agaragaza: imiti igabanya umuriro cyangwa kuribwa ni byo bikunze gukoreshwa bigakurikirana n’imiti banywa ikoza mu muhogo. Ubwo ni bwo buvuzi bukorerwa umurwayi wa anjine ku busanzwe.
Mu gihe umurwayi yasuzumwe na muganga ubyemerewe, agasanga afite anjine iterwa na bagiteri, yandikirwa imiti yica bagiteri (antibiotiques). Niba muganga yakwandikiye iriya miti ya antibiotiques, ugomba kuyinywa ukayirangiza bikurikije amategeko kabone niyo ibimenyetso bya anjine byaba bitakigaragara. Impamvu ni uko iyo imiti ifashwe nabi bituma bagiteri zigira ubudatsimburwa (resistance).
0 comments:
Post a Comment