Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Sobanukirwa n'indwara zifata umwijima zizwi nka"Hepatitis"

Ubusanzwe umwijima wibasirwa n'indwara zitandukanye z'amoko atari make bitewe n'icyaziteye, hanyuma bakavuga ko umuntu arwaye "hepatitis" igihe yayitewe n'ubwoko butandukanye bwa virus dore ko magingo aya hamaze kumenyekana hepatitis A,B,C,D na E, zose zangiza umwijima ku buryo bukabije bikaba byaviramo urupfu umurwayi dore ko magingo aya usibye A na B bifite urukingo izindi zitari zabasha kubonerwa urukingo.

Nkuko tubikesha children.webmd.com, umuntu wafashwe n'indwara ya hepatitis A ashobora kugaragaza ibimenyetso birimo :

- Kugira ibicurane
- Kugira amaso asa n’umuhondo
- Kuribwa bikabije mu nda
- Gucibwamo bya hato na hato

Muri rusange abarwayi bagera kuri 20% bagaragaje ibimenyetso bakenera kujya mu bitaro, mu gihe abantu bagera kuri 5% ibahitana. Abana bari munsi y'imyaka 6 bagera kuri 90% bashobora kwibanira na yo nta bimenyetso ariko bagashobora kuyikwirakwiza.

Naho abantu bagize ibyago byo kwandura hepatitis B, bakayimarana igihe kiri hagati y'imyaka 20 na 30 baba bafite ibyago byinshi byo kurwara cancer y'umwijima.

Hepatitis B, ishobora kwandura igihe amaraso cyangwa andi matembabuzi yose avuye mu murwayi yinjiye mu wundi muntu, ni yo mpamvu umubyeyi aba ashobora kwanduza umwana we amubyara, ndetse n'imibonano mpuzabitsina idakingiye ishobora kuba inzira itaziguye yayo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo