Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Niba ubonye ugize ikibazo ukabyimba ihutire kwa muganga hakiri kare

Ubundi umuntu agira ikibazo cyo kubyimba igihe umubiri we wakiriye amatembabuzi menshi ashoboka ntubashe kuyasohora uko byari bisanzwe bitewe n'impamvu zitandukanye zawubujije gukora uko bisanzwe. Aho ari ho hose ku mubiri hashobora kubyimba ariko hari ibice bikunze kwibasirwa kurusha ibindi. Muri byo umuntu yavuga nk’ibiganza, amaboko, ibirenge, utugombambari, ndetse n’amaguru bitewe n'impamvu runaka zirimo kurwara umutima, impyiko n'umwijima.

Nk’uko tubikesha urubuga: http://www.mayoclinic.com/health/edema, umuntu ahura n'ikibazo cyo kubyimba igice runaka cy'umubiri igihe udutsi duto cyane dushinzwe gutwara amaraso bita "uturandaryi" tutabashije gutambutsa amatembabuzi atunyuramo ngo asohoke ajye ahabugenewe bigatuma areka mu mubiri, ubwo aho yirundanirije hakaba harabyimbye.

Uru rubuga rukomeza rwerekana impamvu zoroheje zishobora gutuma ibyo byose biba zirimo:

-Kwicara cyangwa ukamara igihe kitari gito utanyeganyega
-Kurya ifunguro ririmo umunyu mwinshi
-Ikimenyetso cy'uko umugore yitegura gutangira imihango
-Ikimenyetso cy'uko umugore atwite

Kubyimba bishobora kuza ari ingaruka zo gufata imiti imwe n'imwe, muri yo umuntu yavuga:

-Imiti ituma imisemburo ya "oestrogens" yiyongera mu mubiri
-Imiti ituma imiyoboro ya calcium yifunga
-Imiti imwe n'imwe yifashishwa mu kuvura diyabete

Bitewe n'igice cy'umubiri cyabanjije kubyimba, hari indwara zo kwitonderwa ziba zafashe umuntu. Ni yo mpamvu uhuye n'icyo kibazo aba agomba kwihutira kujya kwa muganga

1. Umuntu ugize ikibazo cyo kubyimba bigahera ku maguru, bishobora kwerekana ko ari ikimenyetso cy'uko umutima we ufite ibibazo bitoroshye, kuko uba utakibasha gupompa (gusunika/kohereza) amaraso, bigatuma ari mu maguru na yo adaterera, ubwo ibirenge n'utugombambari bigahita bibyimba.

2. Igihe umwijima ari wo wagize ikibazo umuntu azarangwa no kubyimba inda, yiretsemo amazi, hakurikireho amaguru.

3. Igihe ari impyiko zagize ikibazo umuntu bwo azarangwa no kubyimba bihere mu maso bimanuka bifata n'ibindi bice by'umubiri.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo