Indwara ya diyabete 2 ni indwara umuntu ahorana (maladie chronique), iterwa n’uko umubiri uba utagishoboye guhindura ibyo umuntu yafunguye ngo bibe byatanga imbaraga, ibi bigatuma isukari yiyongera mu maraso . Iyi ndwara ikaba ifata abantu b’ingeri zose ikaba ishobora kubatera ibibazo by’indwara z’umutima, ubuhumyi ndetse n’ibindi bibazo bikomeye.
Ubusanzwe iyo umuntu amaze kurya ibinyamafufu, umubiri ubihinduramo isukari yitwa glucose. Iyo ino sukari igeze mu mubiri, impindura (pancreas) ihita irekura umusemburo witwa insuline utuma iyi sukari ihita itangira gukoreshwa n’uturemangigo (cellules) igakorwamo imbaraga zituma umubiri ukora neza, isukari isigaye ikabikwa mu mwijima. Ku murwayi wa diyabete yo mu rwego rwa 2, isukari yinjira mu mubiri nk’uko bisanzwe ariko kubera ko uturemengingo twe tuba tutumvira wa musemburo wa insuline ntidukoreshe ya sukari, bigatuma yiyongera mu maraso. Iyo ino diyabete itagenzuwe hakiri kare bituma impindura itongera gukora insuline.Ibimenyetso bya mbere by’uko umuntu yaba arwaye diyabete yo mu rwego rwa 2
1. Inyota: Umurwayi wa diyabete agira inyota nyinshi, ibi bikamukururira kunyaragura, kuma iminwa, gusonza bikaba byamutera kunanuka cyangwa kubyibuha.
2. Kuribwa umutwe : ibi biterwa n’ubwiyongere budasanzwe bw’isukari, kuribwa umutwe bishobora kujyanirana n’umunaniro no kutabona neza.
3. Indwara ziterwa na za microbe: ibi bigaragazwa n’ibisebe bitinda gukira, n’uburyaryate ku ruhu.
4. Uburemba: indwara ya diyabete ishobora gusenyagura imiyoboro y’amaraso iba iri mu gitsina, ibi bikaba byatuma kidafata umurego.
Ibintu bitera diyabete ushobora kwirinda
Nk’uko twabibonye, diyabete ni indwara igoranye mu kuyivura (idakira), ibyiza rero ni ukuyirinda. Dore bimwe mu bintu wakwirinda:
1.Umubyibuho ukabije: ibi uzabigeraho nufungura indyo yiganjemo imboga, imbuto ndetse ukanakora imyitozo ngororamubiri ihagije.
2.Ibinure byinshi mu mubiri wawe
3.Umuvuduko wa maraso mwinshi
4.Kunywa itabi
Uko wabana n’uburwayi bwa diyabete
Niba urwaye diyabete dore bimwe mu byo ugomba kwitaho :
1.Infunguro ufata : ugomba kwitondera indyo yiganjemo ibisukari ndetse n’ibinyamavuta. ukihata kurya imboga nyinshi.
2.Imyitozo ngororamubiri : iyo ukora sport bituma umubiri ukoresha isukari nyinshi ndetse bikagabanya ibinure mu mubiri.
3.Irinde umunaniro ukabije :umunaniro ukabije utuma umuvuduko w’amaraso wiyongera,igihe wumva unaniwe gerageza guhumeka cyane utuje,uganire n’inshuti zawe,…
4.Gufata imiti imwe n’imwe
5.Gufata insuline : mu gihe nta insuline ufite mu mubiri muganga ashobora kuyigutera mu maraso.
6.Kwipimisha isukari ikuri mu maraso
Ingaruka za diyabete
Diyabete ishobora gutera ibibazo byinshi :
1. Gusenyagurika kw’imiyoboro y’amaraso ibi bikaba bishobora gutera indwara z’umutima.
2. Indwara z’impyiko.
3. Indwara z’amaso.
4. Kubyimba amaguru no gucika ibisebe mu birenge.
5. Uburemba.
Uko wakwirinda diyabete
Gerageza kurya indyo nziza.
Kora nibura sport y’iminota 30 mu iminsi 5 y’icyumweru.
Gerageza ku gumana ibiro bijyanye n’uburebure bwawe.
Ni byiza ko wajya kwa muganga mu gihe wumva utameze neza.
Umurwayi wa diyabete ni uwo kwitabwaho cyane, akavuzwa, akagaburirwa neza, akarindwa kwiheba .
Ibi bizatuma abana na yo igihe kirekire ndetse anisazire neza nk’abandi.
0 comments:
Post a Comment