Umuntu agira imitsi y’ubwoko bubiri. Ubu bwoko burimo imitsi itembereza amaraso mu mubiri n’ijyana amakuru mu bwonko ikanayavanayo. Aha rero ushobora kwibaza ari ubuhe bwoko bw’imitsi bushobora kurwara.
Kugira ngo tumenye ibyerekeye iyi ndwara twegereye Muhoza Aimable Umuganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bya Butare. Aha yatubwiye ko imitsi ikunda kurwara akenshi ari iyi ijyana amakuru mu bwonko bita mu rurimi rw’igifaransa “les influx nerveux” aho ngo usanga abantu baribwa imitsi itandukanye, nk’iyo mu mutwe ariko cyane cyane ngo bikunze kugaragara ku mitsi y’amaguru.Imitsi ni indwara ifata abantu bari mu bigero byose bitewe n’impamvu zitandukanye, aho usanga nk’abantu bafite uburwayi bukomeye nka diabete, abantu bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, iy’igituntu ngo bakunze kuribwa imitsi y’amaguru. Cyakora ngo hari n’abaribwa imitsi yo mu maso; ibi rero ngo byo biterwa akenshi na za virusi zitandukanye.
Ibi ariko ntibivuga ko abantu bakuru ari bo barwara imitsi kuko nk’uko Muganga Muhoza abivuga, ngo n’umwana ukivuka ashobora kurwara imitsi bitewe n’uburyo yavutsemo, aho ngo nko ku bana baba bavutse ku babyeyi bafite ubwandu bw’indwara runaka hari igihe biba ngombwa ko umwana ahabwa imiti y’iyi ndwara, cyangwa se mu gihe yavukanye virusi runaka ngo ibi bishobora gutuma arwara imitsi akiri mutoya.
Ibimenyetso bishobora kukubwira ko urwaye imitsi rero ngo ni nk’igihe wumva utuntu tukujomba tumeze nk’udushinge, igihe ubabara nk’ufashwe n’amashanyarazi ndetse n’igihe wumva umeze nk’uri kuribwa n’urusenda, aha ngo bishoboka ko wajya kwa muganga noneho akareba koko ko urwaye iyi ndwara.
Mbese iyi ndwara iravurwa igakira?
Muganga Muhoza yatubwiye ko ibi biterwa n’ikiba cyateye iyi ndwara kuko ngo akenshi imitsi itewe na virusi biba bitoroshye kuyivura kuko ngo kuvura virusi biragorana, gusa ngo mu rwego rwo kugabanyiriza umurwayi uburibwe ngo akorerwa igororangingo. Naho ngo mu gihe ari imitsi iterwa n’imiti umuntu yafashe ngo bashobora kumuhindurira imiti cyangwa bakamugabanyiriza urugero rw’imiti yafataga.
Uyu muganga yatubwiye kandi ko mu gihe umuntu arwaye iyi ndwara yajya ajya kwa muganga byihuse aho kujya kwiyokesha kwa ba magendu kuko ngo ibi bishobora kukuviramo izindi ndwara nka za tetanosi n’izindi ndwara cyangwa se bikanagutera inkovu mbi ku mubiri.
Mu rwego rwo kwirinda indwara y’imitsi rero ngo ni byiza ko umuntu akora imikino ngororamubiri iringaniye kuko ngo no ku bantu bakora imikino ngororamubiri ihambaye hari igihe bibaviramo iyi ndwara. Ikindi ni ukwirinda indwara zisaba gufata imiti ihoraho nka diabete ndetse no kurya indyo yuzuye.
0 comments:
Post a Comment