Ifunguro rya buri munsi rikwiye kuba rikungahayemo ibyubaka umubiri, ibiwutera imbaraga n’ibiwurinda indwara. Mu birinda indwara usangamo imbuto zirinda umubiri kwibasirwa n’indwara zirimo kanseri ndetse n’umuvuduko w’amaraso.
Si ibyo gusa, kuko hari ubwoko bw’imbuto zigira uruhare mu kwirukana imbeho. Cyakora ngo nubwo imbuto zisaba kuzitegurana isuku ihagije, ariko na none ngo ni ibiribwa birinda indwara nyinshi kandi zitandukanye, kubera ko zikungahaye ku ma vitamini ndetse n’utundi tunyangingo turinda umubiri w’umuntu udukoko tuba tuwugarije igihe cy’ubukonje.Nk’uko umushakashatsi Amy Howell wo muri Kaminuza ya Rutgers iherereye muri leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangarije urubuga men’s health.com dukesha iyi nkuru, ngo imbuto zigira uruhare runini mu kurinda umuntu ibicurane n’ubundi bubabare.
Ku bw’uyu mushakashatsi, ubwoko butanu bw’imbuto zifasha umubiri w’umuntu guhangana n’indwara mu gihe cy’ubukonje ni izi zikurikira:
1. Pome: Ni urubuto ruzwi cyane mu gukumira indwara nyinsi zibangamira ubuzima bw’abantu. Ikungahayemo flavonoïde irinda umubiri indwara ya cancer no gufatwa n’umutima.
2. Ipapayi: Vitamini ziba mu ipapayi zingana na 250% bya vitamin C igize ifunguro umuntu aba akwiye gufata ku munsi. Ni urubuto rwiza mu kurwanya ibicurane no guhumeka nabi biterwa n’ubukonje. Ikindi ni uko béta carotène, vitamini C na Vitamini E biba mu ipapayi,bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara ya asima ndetse bigaha imbaraga umubiri w’umuntu.
3. Airelle (berry): Ni urubuto rujya kumera nk’imizabibu rukunze kuboneka muri Amerika y’amajyaruguru. Zigira intungamubiri ziruta iz’izindi mbuto, aho usanga zikubye inshuro eshanu brocolis.
4. Amacunga, indimu, mandarine, pamplemousse: zikungahaye kuri vitamini C zikagira imyunyu ngugu y’umwimerere yitwa limonoïde igabanya chorestérol mu mubiri w’umuntu ndetse na pomelos zikungahaye kuri lycopène zirwanya cancer.
5. Umuneke: Ni urubuto rwiza kandi rukaba isoko ya vitamini B6 ifasha mu kurwanya umunaniro, gucika intege, umunabi ndetse n’umusinziro. Imineke kandi yiganjemo umunyu ngugu wa magnesium ukomeza amagufa ndetse n’umunyu ngugu wa potassium urinda indwara y’umutima ukanagabanya umuvuduko w’amaraso.
0 comments:
Post a Comment