Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Sobanukirwa n’indwara yo guhagarara gukora k’ubwonko ‘stroke’ iterwa n’uko butakigerwaho n’amaraso

Ubusanzwe bavuga ko umuntu agize ‘stroke’, igihe ubwonko buhagaze gukora bitewe n’uko butakigerwaho n’amaraso, akaba yananirwa guterura amaguru cyangwa amaboko bitewe n’igice cy’ubwonko cyabuze amaraso. Iyi ndwara ikaba yiganje cyane mu ndwara zibasira ibice by’ubwonko, nk’uko tubikesha Igitabo: Principe d’Anatomie cyanditswe na Tortora. Muri Amerika y’Amajyaruguru, iyi ndwara ni imwe mu zitera impfu nyinshi nyuma y’indwara z’umutima na kanseri. Nko muri Canada, abantu 16.000 bafatwa na yo buri mwaka, mu gihe abari hagati y’ibihumbi mirongo ine na mirongo itanu (40.000-50.000) bagaragaza ibimenyetso byayo.

Igitera indwara

Ibintu bizwi cyane mu gutera iyi ndwara harimo:

Kuvira imbere mu bwonko (intracerebral hemorrhagies) biterwa no gukomereka kw’imitsi igaburira uduhu dutwikira ubwonko.

Gufunga kw’imiyoboro y’amaraso: igihe amaraso aba yahindutse nk’ibuye ntabashe gutembera cyangwa ibinure byabaye byinshi mu mubiri bigafunga imiyoboro y’amaraso ntabashe kuba yatembera uko bisanzwe.

Abantu baba basanzwe bafite umuvuduko ukabije w’amaraso, gufungana k’umujyana w’ubwonko (carotid artery), bafite ibinure byinshi mu mubiri, barwaye diabete, banywa itabi n’inzoga cyane, bafite umubyibuho ukabije, baba bafite ibyago byinshi byo kuyirwara.

Imivurirwe yayo

Mu kuyivura hifashishwa «plasminogen tissue activator» ituma amaraso yahindutse ibuye ashonga, ariko umuntu agomba kuwufata nibura amasa atatu akimara gufatwa kugira ngo ubashe kugira akamaro. Cyakora byose bigomba gukorwa ku mabwiriza ya muganga, mu rwego rwo kwirinda kwivuza magendu, na byo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku murwayi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo