Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Iyo umuntu aryamye adashikagurika ni bwo akunda kurota

Iyo umuntu yabashije gusinzira neza adashikagurika ni bwo akenshi akunze kurota. Rimwe na rimwe hari ubwo umuntu yibuka inzozi yaraye arose cyangwa ntazibuke. Ibi biterwa ahanini n’ubwoko bw’inzozi warose.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa internet destinationsante.com, ngo hari igihe urota inzozi zoroheje, ubundi ukarota inzozi ngufi cyangwa ndende; cyangwa ukarota inzozi nziza cyane, mbese ugahora wibuka bya bihe byiza wari urimo. Igikunze kubaho ni uko iyo urose ikintu ukicura ukongera ugasubira muri za nzozi bituma wibuka ibyo warotaga.

Abahanga mu bijyanye n’ibibazo bituruka ku bitotsi bavuga ko atari ngombwa kwibuka inzozi warose. Nyamara ibi ntibabihuza n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze ‘pshychologue’, aho bo akenshi bifashisha ibyo umuntu aba yarose bakagerageza kubiha igisobanuro. Ku bw’ibi rero ngo kwibuka inzozi warose ni byiza kuko bifasha umu-psychologue kubasha kuvura uwagize ikibazo cyo mu mutwe ahereye kuri izo nzozi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo