Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Sobanukirwa n’indwara yo kwituma impatwe (constipation)

Ubusanzwe indwara yo kwituma impatwe cyangwa kugugara irangwa no kugenda gahoro cyangwa kunanirwa kugenda kw’ibyo umuntu aba yariye iyo bigeze mu rura runini. Ibi biba kubera gutinda mu nzira, umubiri na wo ukamura amatembabuzi yose yari abirimo yabishobozaga kugenda.

Nk’uko tubikesha Igitabo: Physiology&Anatomy cyanditswe na Seely Stephens Tete, abantu bagera kuri miliyoni ebyiri n’igice bajya kwa muganga buri mwaka kubera indwara yo kugugara, naho miliyoni 400 z’amadolari zigakoreshwa buri mwaka mu kugura umuti wa laxative utuma boroherwa mu kwituma.

Indwara yo kugugara ishobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye. Muri byo hari:

Kwa kundi umuntu aba ashaka kwituma akimunyamunya ntajyeyo, bigatuma umubiri ukurura amazi yose yari kumworohereza, ubwo akituma ibikomeye cyane.

Guhindura imyitwarire yawe ya buri munsi na byo bishobora kugira uruhare mu kuba wayirwara. Nko kugira ingendo ndende z’igihe kinini, kwiheba, kwandura izindi ndwara, gufata imiti imwe n’imwe uko wiboneye, gutwita, kugira akamenyero ko gufata ku miti ya laxitave, ibyo byose bishobora gutuma umuntu agugara yajya kwituma bikamugora.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo