Ubusanzwe umuntu bavuga ko arwaye indwara y’igisyo igihe babonye inda ye yabyimbye hanyuma bakoraho bakumva imeze nk’irimo ibuye (igisyo). Mu by’ukuri, ni urwagashya ndetse n’umwijima biba byabyimbye.
Nk’uko tubikesha BETTER MEDECINE, umwijima ubwawo bawita inyama y’igitangaza mu mubiri kubera akamaro kawo ntagereranywa nko kuvubura indurwe ivuye mu gasabo kayo ituma ibyo umuntu yariye bibasha kugogorwa neza, kubika imyunyu ngungu nka iron ndetse na za vitamins, gukora proteins ziba zigize amaraso, kuyungurura imyanda iri mu maraso(blood detoxication), n’ibindi bitandukanye. Naho urwagashya rukagira akamaro umuntu atakwirengagiza nko gukora abasirikare b’umubiri no kurinda uturemangingo tw'amaraso.Nk’uko tubikesha HEALTH GUIDE, kubyimba k’umwijima bishobora guturuka ku bintu byinshi, muri byo harimo:
Kunywa inzoga cyane(alcohol abuse)
Ibinure byabaye byinshi mu mwijima
Umuyoboro ucamo indurwe wazibye
Umuvuduku udasanzwe w’amaraso mu mugarura w’umwijima
Isukari nyinshi mu mubiri
-Izindi ndwara umuntu aba yisanganiwe; muri zo hari: congestive heart failure, hemolytic uremic syndrome, hepatitis A&B, kanseri y’amaraso niy’umwijima, ndetse niy’ubwonko.
Umuntu urwaye igisyo agaragaza bimwe muri ibi bimenyetso
1.Kubyimba inda (iki cyo kiriganje cyane) kubera amazi aba yabaye menshi mu mubiri we hagakurikiraho iminwa, utugombamabari, ibiganza, insina z’amatwi, amaguru, isura n’ururimi.
2.Kugira ububabare budasanzwe mu ngingo hagakurikiraho mu bitugu, urutirigongo, ibikanu, ijosi, mu ntege, amaguru n’amaboko.
Ubutaha, tuzagaruka tubabwira uburyo bwo kwirinda no kwivuza iyi ndwara.
0 comments:
Post a Comment