Uwavuga ko muri iki gihe, telefone zigendanwa zifite akamaro gakomeye mu mibereho y’abantu ya buri munsi, ntekereza ko ataba abeshye.Ibyo bigaragazwa n’ikoreshwa ryazo mu kazi kanyuranye,aho zifasha gutambutsa ubutumwa buvugitse cyangwa bwanditse mu buryo bwihuse,bityo itumanaho rikorohera abafite ibyo bahuriyeho mu kazi,kuvugana n’inshuti n’abavandimwe bashobora kuba babarizwa kure y’umuntu,kubona mudasobwa aho umuntu yakoresha interinete ku bafite izibifitiye ubushobozi,n’ibindi.Gusa n’ubwo izi telefone zigendanwa zifatiye runini abantu,ntibibujije ko ngo hari ingaruka zitari nziza zishobora gutera ubuzima bw’uyikoresha,nka kanseri y’ubwonko.
Twashatse kumenya byinshi kuri iki kibazo abantu benshi bashobora kwibaza, bituma tuvugana na NIYONSABA Hassan, impuguke mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho (telecommunication) yigiye ABOU DHABI mu gihugu cya Katari , n’ibijyanye n’amatelefone muri Afurika y’Efpo mu mujyii wa Johannesbourg.Mu kiganiro twagiranye kuri telefone, tumubajije ingaruka mbi ku buzima zishobora kuba ziterwa n’izi telefone,yatubwiye ko igihe umuntu avugira kuri telefone,birumvikana ko ayegereza ugutwi cyane.Noneho hakaba hari kimwe mu bigize urumuri rwakirwa cyangwa amajwi bita radiation mu rurimi rw’igifaransa.Telefone rero ijwi yakira naryo ikaba ibonekamo,ikaba ibasha gutera umuntu kanseri y’ubwonko,cyane ngo iyo umuntu akunda kuvugira kuri telefone igihe kirekire kandi ayegereje ugutwi.
Hassan yakomeje atubwira ko,atari byiza kuvugira kuri telefone mu gihe idafite rezo(network)ihagije,kuko ngo umuntu aba ari mu cyo bita champ magnétique cyangwa ingufu za rukuruzi ya telefone ikoresha ishakisha rezo,ngo bikaba byatera zimwe mu ngaruka zitari nziza ku buzima nk’uburibwe mu mutwe no kugira isereri,hatibagiwe na kanseri yavuzwe hejuru.
Kubera akamaro telefone zifite gakomeye,ntibyoroshye guhagarika kuzivugiraho nyamara ari yo mpamvu nyamukuru ishobora gutera kanseri y’ubwonko bikomotse kuri za telefone zigendanwa.Hakorwa iki ? Hassan yagize icyo abivugaho, asoza, agira abantu inama ko ari byiza gukoresha udukoresho twabugenewe twinjizwa mu matwi dutambutsa ijwi(écouteurs),ngo kuko zo zishobora kurinda umuntu kuba yagira aho ahurira na radiation,bityo bikarinda umuntu kuba yarwara kanseri y’ubwonko n’izindi ngaruka zishobora gukomoka kw’ikoreshwa rya telefone zigendanwa.
Gukoresha udukoresho tumaze kuvuga,kutavugira kuri telefone icometse ku muriro cyangwa idafite rezo ihagije,bikwiye kwirindwa bityo kanseri y’ubwonko umuntu ntayiterwe no kutamenya uburyo buzima bwo kuvugira kuri telefone.
0 comments:
Post a Comment