Hejuru ya 57 % by’abagore mu Rwanda bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu miryango yabo nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Rwanda Men’s Resource Centre (RWAMREC).
Nk’uko tubikesha urubuga umuseke.com ngo ubu bushakashatsi bwasanze abagabo 39% biyemereye ko bahohotera abagore babo mu buryo butandukanye, naho 33% by’abagabo bo bazi bagenzi babo babikorera abagore babo.Ubu bushakatsi kandi bwerekanye ko kuri 32.4%, imibonano mpuzabitsina y’agahato ari rimwe mu ihohoterwa rikorwa cyane n’abagabo mu ngo zabo.
Eduard Munyamariza, Umunyamabanga wa RWAMREC avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo kumenya neza icyo bivuze kuba umugabo kuko ari intwaro yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Munyamariza akomeza avuga ko ubushakashatsi bwabo bugamije guhindura imyumvire y’abagabo imbere y’abagore babo n’imiryango yabo, bugamije kandi no kwamagana imwe mu migenzo y’abagabo bakeka ko ari myiza mu gihe ari mibi kandi ishyira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
RWAMREC yashinzwe mu mwaka wa 2006 n’abagabo 9. Ni umuryango utegamiye kuri Leta, ugamije kwinjiza abagabo n’abahungu mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa. Bakaba barashinze uyu muryango bitewe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi hohoterwa iryo ari ryo ryose rikabije ryakorerwaga abagore, abakobwa n’abana mu Rwanda.
0 comments:
Post a Comment