Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Tumenye ibihushi, indwara yibasira abana bageze mu kigero cyo gutangira ishuri

Ubusanzwe, ibihushi ni indwara yibasira abana bageze mu gihe cyo gutangira ishuri bari hagati y’imyaka itanu n’irindwi y’amavuko, ikibasira itaba ry’umutwe, umasatsi ukunuka, ubonye umwana uyirwaye akaba yakeka ko umusatsi wogosheshejwe umuriro bawutwitse.

Ibintu bishobora gutera ibihushi

Ikintu cy’ibanze ndetse kikaba nyambere mu gutera ibihushi ni ukwandura udukoko duto cyane two mu bwoko bwa FUNGI twitwa Dermatophytes, dukunze kwibera ahantu hari uturemangingo twapfuye, nko ku nzara, mu musatsi, cyangwa ku ruhu inyuma, tukaba dukunze kwigaragaza cyane mu gihe cy’impeshyi.

Nk’uko tubikesha urubuga www.ncbi.nlm.nih.gov, abana bakunze kwibasirwa na two ni nk’abo ukunze gusanga bakunze kubira ibyuya byinshi mu mutwe, bafite ibikomere mu mutwe, bafite uruhu rwo mu mutwe rudafite umubyimba uhagije n’abafite isuku nke ku mubiri, cyane cyane mu mutwe.

Ibihushi byandura ku buryo bworoheje. Ni na yo mpamvu biva ku mwana bijya ku wundi ariko bijya bibaho ko n’abantu bakuru babyandura. Umuntu ashobora kubyandura igihe ari mu gace twa dukoko tubitera twabonye haruguru ari twinshi, yikubanye n’ubirwaye, yambaye imyenda ubirwaye yambaye, ingofero no gutiririkanya ibisokozo. Injangwe na zo zishobora kubikwirakwiza.

Umuntu wahuye na byo ashobora kwisanga nta musatsi asigaranye ku mutwe, afite inkovu zidakira n’ibisebe. Ni yo mpamvu kubyirinda ari byo byaba byiza kurusha kuyivuza.

Imivurirwe y’ibihushi

Ibihushi ni indwara kwa muganga bavura igakira burundu. Igihe cyose ubonye umwana wafashwe na yo, ihutire kumugeza ku ivuriro rikwegereye azahabwa imiti ya griseofulvin, terbinafine na kenatoconazole ayinywe igihe kibarirwa mu byumweru 4 kugeza ku 8 akurikije amabwiriza ya muganga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo