Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cy’u Bufaransa, Xavier Bertrand yategetse ko kugeza ubu abagore bagifite ibikoresho byongera umubyimba w’amabere (protheses mammaires) byo mu bwoko bwa ‘Poly Implant Prothèse’ (PIP ) mu mabere yabo, ko babikuramo nubwo ngo amabere yabo yaba atari yangirika.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa( AFP) dukesha iyi nkuru bibivuga, ngo abagore bagera ku 30.000 mu gihugu cy’u Bufaransa bambara ubu bwoko, mu gihe ngo ibikoresho bibukoze bifite ingaruka zikomeye ku buzima bwabo kugera aho bishobora kubaviramo kanseri ifata amabere.Kugeza ubu rero ngo inzego z’ubuvuzi muri iki gihugu zikaba zisaba ko aba bagore barebwa n’iki kibazo bakwihutira kwegera abaganga babo bakabarebera uko ibere rimeze, niba izi ‘protheses’ zitaratangiye gushwanyagurika, dore ko ngo iyo zishwanyaguritse bigorana kuzikuramo.
Nk’uko Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu yabitangaje rero, ngo nubwo Ikigo cy’iki gihugu cyo kurwanya kanseri cyatangaje kuri uyu wa kane ko kanseri iterwa n’ubu bwoko iri hasi ugereranyije n’ubundi, ngo ntabwo bikwiriye gutuma barekera aho gukangurira abazifite kuzikuramo kuko ngo kuri ubu muri iki gihugu hamaze kugaragara abagore 8 bambaye ubu bwoko bwa ‘prostheses’ bafite kanseri y’amabere.
0 comments:
Post a Comment