Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Impungenge Abagore Bagira Begereje Kubyara

Nyuma y’amezi icyenda amugore atwite ,umwana aravuka, bityo umugore akaba agomba kubyara. Nyamara ngo usanga bafite ubwoba bwo kubyara, impungenge zo kutazishimira umwana bazabyara n’ibindi. Ibi rero bigatuma akenshi abakobwa bitegura kuba abagore batinye cyane igihe cyo kubyara. Ese izi mpungenge ziterwa n’iki? Uretse gutinya kubyara rero ngo hari izindi mpungenge abagore bari hafi kubyara baba bafite nk’uko byagaragajwe n’umuhanga mu mitekerereze, Anne Bacus.

Nk’uko Bacus yabitangarije urubuga rwa internet Magicmaman.com, ngo usanga amwe mu maganya y’abagore bari hafi kubyara ari aya akurikira:

«Mfite ubwoba bw’uko umwana ashobora kuvuka mbere y’igihe kwa muganga bampaye!»

Gutinya ko umwana yavukira igihe kitageze ni ugutinya kubyara umwana utuzuye cyangwa umu (prématurité), nk’uko bivugwa mu gifaransa. Aha rero usanga aba bagore bafite impungenge z’abana, batekereza ko bazabyara nta bushobozi bwo kurera uwo mwana bafite. Ikindi ngo hari igihe baba batekereza ko uwo mwana ashobora kutazubaha nyina bikaba byamutera agahinda. Aha rero ngo ikibatera impungenge kurushaho ni uko babura ubushobozi bwo kurera umwana wabo kugeza abaye mukuru.

«Mfite ubwoba bwo kutihanganira uburibwe bwo kubyara!»

Ubu bwoba bwo kutihanganira ububabare bwo kubyara, akensi usanga babukura ku byo baba barumvise ku bagore bagenzi babo baba barabyaye mbere. Aha usanga umugore ahita atekereza ku gihe yavukaga ndetse n’uburyo babakiriye bakivuka. Gusa ngo bose baba bitekerereza ububabare bazagira mu gihe cyo kubyara aho usanga abagore badahuza ububabare. Iyi ikaba ari yo mpamvu ngo ari byiza kuganira kuri iki kibazo n’umuganga uri kukubyaza kuko ngo bituma wibagirwa ubwo bubabare.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo