Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru l’Express, itegeko ribuza abantu kunywera itabi mu ruhame, ryo muri Mutarama 2008, ngo ryaba ryarafashije mu guhindura iminywere y’itabi y’umwe kuri babiri mu barinywa.
Abanywi b’itabi, bitewe n’iri tegeko, kuzamura ibiciro byaryo, ndetse no kuba hariho gusimbuzwa ubumara bubi bwa nicotine hifashishijwe ubundi bwa niquitin butagira ingaruka mbi ku buzima, ngo benshi baba bafite ubushake bwo kurigabanya cyangwa kurireka burundu mu mpera za 2011.Abateganya kurireka baragera kuri 64%, mu gihe mu myaka itanu ishize bari 49%. Kimwe cya kane bavuga ko babitewe n’izamuka ry’ibiciro byaryo, mu gihe 20% bemeza ko bafashe iki cyemezo bitewe n’ubutumwa butangwa kun garuka mbi ritera ku buzima.
Muganga Marion Adler wo mu Bitaro Byitiriwe Antoine Béclère, akaba yemeza ko itegeko ryo kubuza abantu kunywera itabi mu ruhame ryagize impinduka nziza kuko kuva mu wa 2008, umubare w’abisuzumisha bashaka kurireka ukomeza kwiyongera.
Cyakora n’ubwo bimeze bityo, ngo bose ntibaragira imyumvire yo kurireka. 30% bakomeza kurinywera ndetse n’ahatemewe, cyangwa bakanywa ryinshi cyane mbere na nyuma yo kujya ahatemewe kurinywera! Ku bwa muganga Marion Adler, ngo hagakwiye kujyaho itegeko ribuza burundu kunywa itabi!
0 comments:
Post a Comment