Bimaze kugaragara ko abakobwa n’abagore bafite ubunini kuruta abandi batibona kimwe n’abandi mu muryango nyarwanda, ngo kuko usanga banyuraho bakaryanirwa inzara. Bamwe ngo banatabwa n’abo bashakanye nyuma yo kubyibuha, guhezwa mu kazi ndetse n’ibirori bitandukanye byo kugaragaza uburanga cyangwa imyambarire bajyaga bahezwamo.Iki nicyo cyatumye umuhanzi w’umunyarwandakazi usanzwe uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana afatanyije na bagenzi be, bategura igitaramo cyo kwerekana imyambaro ku bari n’abategarugori babyibushye.iki gitaramo giteganyijwe kuzaba ku cyumweru tariki 6 ugushyingo, 2011kikazagaragaramo abanyarwandakazi 3o.Kwinjira bikazaba ari ibihumbi 10.
Nkuko byatangajwe na Gahongayire, aba bakobwa n’abagore 30 batowe babakuye mu bagera ku 108 bahataniraga kuzaseruka mu gitaramo. Ariko bakaba barakuwemo kubera kutuzuwa ibyasabwaga nko kuba bamwe barasanze badafite ubunini buhagije. Abajijwe niba n’ubwo bavuga ko kuba munini ntacyo bitwaye kuko abaganga bavuga ko umubyibuho ukabije utera uburwayi,yavuze ko bategura kujya bakora imyitozo ngororamubiri.
Uwizeye Vivine,ni umukobwa w’imyaka 22 ufite ibiro 108.yabwiye imvaho nshya ko kubyibuha bidaterwa n’uburwayi gusa,kuko ngo we nta kibazo na kimwe cy’ubuzima afite.Yavuze ko ibiro bye ntacyo bimutwaye.yatangaje ko icyamuteye kwitabira kuzakora imyiyerekano ko yagirango atinyure abandi bagenzi be bafite ibiro byinshi.yakomeje avugako agashya ateganyirije abazitabira igitaramo cyabo,ari ukuzabereka ko umuntu munini ashobora kubyina bidasanzwe.
Gahongayire yatangajeko bahuye n’imbogamizi zitandukanye kugirango bagere kuri iki gikorwa.Zimwe mu mbogamizi bahuye nazo,ni uko abantu bamwe babacaga intege bavuga ko kuvugira abagore babyibushye,ari ugushyigikira indwara iterwa no kubyibuha ya obezite.Abaterankunga bamwe na bamwe,ntibasobanukirwaga iki gikorwa.
Muri ibi birori hanateganyijwe kuzamurikwa imyambaro itandukanye ababikeneye bazagura. Imwe muri iyo myambaro harimo imyenda yo mu biro, iyo kwambara mu mpera z’icyumweru, mu birori, n’iy’abageni. Source: Orinfor
Baza Shangazi
Urwego News
Uburanga Si Umwihariko w'Abagore n'Abakobwa Bato Gusa
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment